Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi yahanuye abangavu ku kwirinda ibyatuma batwara inda

Polisi y’u Rwanda ikomeje gufatanya n’izindi nzego gukangurira abangavu kwirinda ibishuko byatuma bishora mu ngeso mbi zabaviramo gutwara inda, ikaba kandi isaba Abaturarwanda muri rusange gufatanya kuzibarinda.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, mu cyumweru gishize Polisi yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri biga mu bigo bine by’amashuri byibanze ku bitera bamwe mu bangavu gutwara inda n’uburyo bazirinda.

Ibigo byabereyemo ubu bukangurambaga birimo Urwunge rw’amashuri rwa Gikongoro rubarizwa mu murenge wa Gasaka, mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo; Institut Technique Baptiste (ITB) iri mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru; Urwunge rw’amashuri rwa Gati n’urwa Saint Robert – Ruhunda biri mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’Iburasirazuba.

Mu kiganiro yagiranye n’abiga muri ITB barenga 300, Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Amajyaruguru, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Louis Rurangwa yababwiye ko kunywa ibiyobyabwenge, irari ry’ibyitwa ko bigezweho no kudakurikiza inama nziza z’ababyeyi n’abarezi ari bimwe mu bishobora gutuma abangavu bishora mu busambanyi n’izindi ngeso mbi zibaviramo gutwara inda; bakaba ndetse bagira n’ibindi bibazo bigira ingaruka mbi ku hazaza habo.

SSP Rurangwa yongeyeho ko gutwara inda ku bangavu bikurikirwa n’izindi ngaruka zirimo kuba bashobora kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kuba ababyeyi imburagihe, kujujubywa, ipfunwe no kureka ishuri; maze abagira inama yo  gukurikiza inama bagirwa z’uburyo bazirinda.

Yakomeje agira ati “Abatera inda abangavu babashukisha ibintu bitandukanye birimo amafaranga na telefone ngendanwa. Mugomba kwima amatwi ababaha impano zihishe inyuma umugambi wo kubasambanya; kandi mwirinde awaza abasaba ngo mujyane mu kabyiniro, Akabare na Hoteri kuko abenshi nta kindi baba bagamije uretse kubagurira ibinyobwa bisembuye kugira ngo musinde; hanyuma babasambanye; ari  na byo biviramo bamwe mu bangavu gutwita.”

Yakomeje agira ati “Kurarikira ibyo ababyeyi banyu cyangwa abafite inshingano zo kubarera badafite cyangwa batabasha kubona ni bibi cyane kuko bishobora kubakururira ingorane n’ibibazo bikomeye birimo kuba hari uwakwishora mu busambanyi bwamuviramo gutwara inda. Mukwiriye kunyurwa n’ibyo muhabwa n’ababafiteho inshingano.”

Aganira n’abiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Saint Robert – Ruhunda mu karere ka Rwamagana, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rwamagana, Inspector of Police (IP) Goreth Uwimana yababwiye ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo; hanyuma abagira inama yo kubyirinda no kubireka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities