Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi yataye muri yombi bamwe mu biba moto z’abamotari bakazigurisha

Polisi y’u Rwanda ikorera  mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasizuba no mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali yafashe abasore batatu  bamburaga moto abamotari bakajya kuzigurisha,  izindi bakabanza kuzikuramo ibyuma bakabigurisha ukwabyo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Insepector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko  ku mugoroba wo  ku itariki ya 10 Ugushyingo 2018 hari umumotari wo mu karere ka Kayonza wataze ikirego avuga ko  hari abantu bamwibiye moto ifite ibiyiranga RB 097 V.

Ariko hakaba hari abamotari bo muri ako karere bavuze ko hari umuntu babonye atwara iyo moto yerekeza mu karere ka Ngoma mu murenge wa Murama.

Polisi zahise zihererekanya amakuru, nibwo kuri uwo mugoroba Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yatangiye igikorwa cyo gushaka uwo muntu.

CIP Kanamugire yagize ati “Polisi yo mu karere ka Kayonza ikimara kuduha ayo makuru, twatangiye gushakisha uwo mujura; nibwo twageze mu gasantere kari mu murenge wa Murama, dusanga abasore babiri bari mu kizu bakoreramo moto barimo kuzikuramo ibyuma bagiye kubigurisha ukwabyo.”

Muri icyo kizu kandi basanzemo indi moto ifite ibirango RD 111Y na yo bikekwa ko bari bayibye kuko barimo kuyikuramo ibyuma .

CIP Kanamugire akomeza avuga ko bakimara kubona Polisi umwe yahise yiruka ariko uwitwa Safari Godfrey w’imyaka 28 ari na we wari wibye iriya Moto RB097 V ahita afatwa.

Ubujura nk’ubu bwa moto na none bwabereye mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, aho mu rukerera rwo ku itariki 09 Ugushyingo 2018 umumotari witwa Niyonkuru yatezwe n’umugenzi.

Yaramutwaye ageze ahitwa mu Izindiro ahantu hari agashyamba amusaba guhagarara, umumotari akimara guhagarara abona haje abasore babiri baramuhambira n’imigozi barangije bahita burira Moto barayijyana.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, avuga ko kugira ngo ubujura bw’iyo moto bumenyekane, ari amakuru yatanzwe n’umukanishi wa Moto witwa Mwizerwa Jean Bosco wo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga  abo basore  bayimuzaniye ngo ayigure.

Yagize ati “Mwizerwa akimara kubona abo basore bamuzaniye moto ngo ayigure kandi bayikuyeho ibiyiranga, byamuteye amakenga ahita abimenyesha Polisi ikorera mu murenge wa Nyarugunga.”

Uwita Tuyishimire Yuli ufite imyaka 36, wiyemerera ko ari we wateze umumotari  na Misago Olivier ufite imyaka 29 nibo bahise bafatirwa kwa Mwizerwa baje kugurisha iyo moto.

CIP Kayigi avuga ko Polisi yahise ikurikirana  isanga moto ni  iy’uwitwa  Niyonkuru Eric, Moto yari ifite pulake RE 683 I.

CIP Kayigi agira inama abamotari kujya bitwararika bakita kuri moto zabo kandi bakirinda gutwara abantu ahantu batizeye neza mu masaha ya ninjoro.

Yagize ati “Ubujura bwa Moto buriho, ahanini usanga nyirayi yayiparitse kugendera akarangara yagaruka agasanga barayitwaye, hakaba ubwo bashuka ari ni ninjoro bakamutega azi ko ari abagenzi basanzwe nyamara ari abjura.”

Abibwe Moto bakimara kuzibona  bashimiye byimazeyo Polisi uburyo ikora ibishoboka byose igafata abajura.

Kuri ubu abafatiwe muri ubwo bujura bwa Moto haba abo mu karere ka Ngoma ndetse no mu karere ka Kicukiro bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities