Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nzeri 2017, Polisi yitabaje urwego rwo kurira igipangu kugira ngo bagere mu rugo rwa Rwigara mu Kiyovu kugira ngo bashobore gufata Diane Nshimyimana Rwigara hamwe n’abagize umuryango we.
Ibi byakozwe nyuma y’uko uyu muryango wanze kwitaba ubugenzacyaha burimo kubakoraho iperereza ry’ibanze ku byaha bakurikiranyweho.
Mu minsi ishize ubwo Polisi yatangiraga gukurikirana Diane Rwigara n’abo mu muryango we, bo ubwabo bisabiye ko Polisi yaba irekeye aho ibikorwa byo kubabaza bakabanza bagashaka ubunganira mu mategeko bakavugana ku byaha baregwa.
Bari bumvikanye n’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda ko bagomba kwitaba kuri uyu wa mbere ariko banga kwitaba.
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangarije itangazamakuru ko Diane Rwigara n’abo mu muryango we barimo nyina n’abavandimwe be, bakuwe iwabo mu Kiyovu ku ngufu bakajyanwa na Polisi ngo bakomeze gukorwaho iperereza ku byaha bakurikiranyweho, birimo ibya Diane Rwigara ku giti cye n’iby’abandi bo mu muryango we.
ACP Theos Badege yakomeje atangaza ko nyuma yo kwanga kwitaba Polisi bakajyanwa ku ngufu, ubugenzacyaha buzanzura ikizakurikiraho, hagati yo kuba bakomeza bakabazwa bari mu maboko ya Polisi cyangwa kuba bakomeza gukorwaho iperereza badafunzwe.
Diane Rwigara arimo gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano akekwaho kuba yarakoze ubwo yakusanyaga imikono y’abamusinyiraga ngo yemererwe kwiyamamaza, hanyuma hamwe n’abo mu muryango we bakaba banakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imisoro, iki cyo kikaba atari we bwite gikurikiranyweho ahubwo ngo ni kompayi y’ubucuruzi ihuriweho n’abo muri uyu muryango.
NEC yatangaje ko Madamazela Rwigara Nshimyimana Diane, ku rutonde yatanze rw’abamusinyiye hariho abantu bapfuye, aribo Rudahara Augustin wari ufite nimero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016; hariho kandi Maniraguha Innocent wari ufite nimero y’Indangamuntu 1199898000414103 na Byiringiro Desire ufite nimero y’indangamuntu 119780002226035.
Irindi kosa NEC yagaragaje kuri Madamazela Rwigara Diane, ni uko afatanyije afatanyije n’umukorerabushake wayo wo mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite atarayashyikiriza beneyo.
Panorama

Rwigara Diane ntiyumva icyo babafatira (Photo/Courtesy)

Umubyeyi wa Diane Rwigara ntiyavuze rumwe na Polisi (Photo/Courtesy)

Kugera mu rugo kwa Rwigara Pilisi yitabaje urwego kubera ko babuze ubakingurira (Photo/Courtesy)

Diane Nshimyimana Rwigara yibaza impamvu Polii ibafata (Photo/Courtesy)

Polisi imaze kugera imbere ,mu rugo kwa Rwigara (Photo/Courtesy)

Polisi y’igihugu imaze kugera mu rugo kwa Rwigara (Photo/Courtesy)

Umuryango wa Rwigara winjizwa mu modoka kugira ngo ujye kwisonaura imbere y’ubugenzacyaha (Photo/Courtesy)

Diane Nshimyimana Rwigara n’Umuryango we berekeza ku biro by’ubushinjacyaha (Photo/Courtsey)

Diane Nshimyimana Rwigara n’Umuryango we mu biro by’Ubushinjacyaha (Photo/Courtesy)
