Kuva muri Nyakanga 2015 kugeza muri Gicurasi 2016, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu (RPD: Revenue Protection Department), ryafashe ibicuruzwa bya magendu bitandukanye, bifite agaciro k’amaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 300.
Iri shami ryunganira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) rigaragaza ko magendu yagabanutse ku buryo bugaragara mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza 2015, aho mu kwezi k’Ugushyingo ryagaruje miriyoni 191 z’amafaranga y’u Rwanda yari agiye kunyerezwa kubera magendu, naho mu kwezi k’Ukuboza rikaba ryaragaruje izigera ku 101.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko muri Werurwe 2016, iri shami ryafashe umugabo witwa Musa Mbarushimana agerageza kunyereza imisoro ingana na miriyoni 881 z’amafaranga y’u Rwanda akoresheje imashini ikoreshwa mu itangwa ry’inyemezabuguzi n’imenyekanishamusoro (Electronic Billing Machine-EBM).
Mu 2012 na 2013, Mbarushimana yandikishije Ibigo bibiri ari byo Darko Limited na Eurobai Limited, ndetse ahabwa imashini ebyiri zo gukoresha mu itangwa ry’inyemezabuguzi, ariko mu by’ukuri ibyo bigo ntibyigeze bibaho, ahubwo kuva mu 2013 yatangaga inyemezabuguzi z’ibicuruzwa atagurishije.
Muri ibyo bikorwa, Mbarushimana yungukaga rimwe ku ijana ku mafaranga yabaga yanditse kuri buri nyemezabuguzi yabaga yatanze, ibi akaba yarabikoze kugeza ubwo yafatwaga amaze gutanga izihwanye n’ariya mafaranga.
Mbarushimana yagurishaga izo nyemezabuguzi abacuruzi bashaka kugabanya umusoro ku nyongeragaciro ku buryo bitazaga korohera Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro kumutahura. Rimwe na rimwe yakoraga ihererekanya rya baringa ry’amafaranga hagati y’ibyo bigo bye byombi kugira ngo akomeze kunyereza imisoro.
CSP Sam Bugingo, Umuyobozi wa RPD atangaza ko intego yabo ari ukurushaho kurwanya magendu, ariko bakanigisha abaturarwanda akamaro ko gutanga umusoro.
“Abasoreshwa na bo bakwiye kumenya ko iyo batanze umusoro; kandi bakawutangira ku gihe; baba bagize uruhare mu kwiyubakira igihugu, kandi inyungu zabyo na bo zibageraho.” CSP Bugingo.
Yakomeje avuga ko kugira ngo bashobore kugaruza ariya mafaranga babikesha imikoranire myiza n’abaturage basobanukiwe akamaro ko gusora, aho batanze amakuru y’abanyereje imisoro.
Muri Werurwe 2015, aho iri shami rikorera hari amakarito 2022 y’inzoga yitwa Tiger Gin n’amakarito 640 y’iyitwa Gorilla Gin, izo nzoga zikaba zarafashwe kubera ko ibirango bigaragaza ko zasorewe byari ibyiganano.
Yavuze ko amwe mu mayeri y’abacuruzi baba bashaka kunyereza imisoro harimo kubeshya igiciro cy’ibicuruzwa baranguye kugira ngo basore amafaranga make, no kugaragaza ibicuruzwa bike ugereranije n’ibyo baranguye.
Ibicuruzwa bya magendu bijya bifatwa nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu, byiganjemo ibiribwa, ibinyobwa, n’imyenda.
Icyo amategeko ateganya
Ingingo ya 369 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kunyereza imisoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo umusoreshwa yakoze iryo nyereza abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z’impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.
Panorama

Magendu imunga ubukungu bw’igihugu. Bimwe mu bicuruzwa byafashwe na RPD.
