Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi y’u Rwanda irakangurira abatwara ibinyabiziga kwitwararika bidasanzwe muri ibi bihe by’imvura

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo muhanda (Traffic Police) riributsa abatwara ibinyabiziga, muri ibi bihe twinjiyemo by’imvura y’Umuhindo, kugira uruhare rukomeye mu kwirinda impanuka zo mu muhanda. Rirasaba kandi abashoferi kwitwararika cyane, bagasuzumisha ibinyabiziga byabo kugira ngo birinde ikintu cyose cyateza impanuka biturutse ku mvura.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, arakangurira abashoferi n’abandi batunze ibinyabiziga  gusuzumisha byimbitse ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo.

Yagize ati “N’ubusanzwe dukangurira abatunze ibinyabiziga kubisuzumisha uko bisabwa, ariko noneho muri ibi bihe by’imvura hari umwihariko. Turabasaba kugenzura ko amapine adashaje bakaba bayahindura, uduhanagura ibirahure ko dukora neza (Essuie-glace), amatara ko yaka neza kugira ngo bayacane mu gihe hariho ibihu, feri ko nta kibazo zifite ndetse no kwibuka gushyira intera ihagije hagati y’ikinyabiziga n’ikindi.”

CP Mujiji yibutsa abashoferi ko kubera ko imihanda ikunda kunyerera muri ibi bihe by’imvura, abasaba kujya bagenda buhoro ndetse byaba na ngombwa bagahagarara igihe imvura ikomeje kuba nyinshi ariko bakirinda guhagarara ahantu hashobora guteza ibibazo.

Ati “Imvura ishobora gukomeza kugwa kandi ari mbi, turabagira inama yo guhagarika imodoka ariko bakirinda kuzihagarika nko munsi y’ibiti kuko nabyo bishobora kubagwira, bakirinda guhagara ahantu hanyura imivu cyangwa iruhande rw’imikingo, turanabagira inama yo kwirinda kunyuza ikinyabiziga mu biziba kuko hari igihe haba ari harehare. Ikindi kandi nk’uko n’ubundi dusanzwe tubibakangurira turabasaba kwrinda kuvugira kuri telefoni kuko bishobara guteza impanuka mu gihe imvura irimo imirabyo n’inkuba.”

CP Rafiki Mujiji yakomeje akangurira abanyarwanda kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, basinze, ku buryo barenza igipimo cya 0.8 no kwirinda gutwara ku muvuduko ukabije. Yongeye kwibutsa abantu bacomokora utugabanyamuvuduko ndetse n’abadasuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo ko batazihanganirwa kandi ko ibihano byiyongereye.

Izi nama Polisi y’u Rwanda izitanze mu gihe igeze mu cyumweru cya 17 mu byumweru 52 by’ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, ubukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro. Abanyarwanda bose ndetse n’abaturarwanda barakangurirwa gufasha Polisi y’u Rwanda muri uru rugamba rwo kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities