Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi y’u Rwanda yasangije iya Sudani y’Epfo ibyerekeye kubaka ubushobozi

Itsinda ry’abapolisi bane baturutse muri Sudani y’Epfo basuye Polisi y’u Rwanda, basobanurirwa ibijyanye no kubaka ubushobozi mu mikorere ndetse no guteza imbere imibereho y’umupolisi.

Uru ruzinduko rw’iminsi ine, aba bapolisi ba Sudani y’Epfo barutangiye ku wa 20 Gicurasi 2019, basura ikigo cya Polisi gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (MIC) aho basobanuriwe imikorere n’akamaro k’iki kigo mu mutekano wo mu muhanda.

Abahagarariye Polisi ya sudani y’Epfo baje guhaha ubunanaribonye ku Rwanda (Ifoto/RNP)

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda, wakiriye izi ntumwa, yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi zisanzwe zifitanye imikoranire myiza bityo ko abazigize bazakomeza gusangira ibitekerezo n’inama zigamije guteza imbere imikorere ya Polisi zombi.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo zishimira imibanire myiza zifitanye kandi zibishyigikiwemo n’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi; niyo mpamvu tuzakomeza kuwuteza imbere. Imikoranire yacu ishingiye k’ugusangira amahugurwa n’amakuru y’imikoranire ya Polisi n’izindi nzego.”

Maj. Gen. Garang Akuei Diink, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imari n’igenamigambi muri Polisi ya Sudani y’Epfo yavuze ko bahisemo kuza kwigira kuri Polisi y’u Rwanda, bitewe n’uburyo yiyubatse mu bushobozi no mu bunyamwuga mu gihe gito.

Agira ati “Iyo turebye ku byegeranyo mpuzamahanga, tubona Polisi y’u Rwanda iza imbere mu mikorere myiza, ari nayo mpamvu twahisemo kuyigiraho ibyerekeye kubaka ubushobozi hagamijwe kwigira.”

Maj. Gen. Garang yavuze ko uru ruzinduko bazarwigiramo byinshi birebana n’imiyoborere myiza ndetse n’amahugurwa ahabwa abapolisi agamije kubagira abanyamwuga.

Agira ati “Kubaka ubushobozi bigahama, bituruka ku miyoborere myiza ndetse n’imyitozo n’amahugurwa muha abapolisi banyu. Tujya tubona uko bitwara iyo bari mu butumwa bw’amahoro iwacu, tukumva dufite byinshi byo kubigiraho cyane cyane binyuze mu mahugurwa. Nibyo rero byatuzanye hano.”

Abahagarariye Police ya Sudani y’Epfo basuye Ikigo cya Polisi kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Ifoto/RNP)

Izi ntumwa za Polisi ya Sudani y’Epfo zanagaragarijwe ko kugira ngo Polisi ikore neza hari ibyo abayikorera bagenerwa bibafasha mu kazi, birimo gushakirwa amacumbi, ubwishingizi mu buvuzi, kugabanyirizwa inyungu ku nguzanyo, iguriro n’ibindi.

Biteganyijwe ko aba bayobozi ba Polisi ya Sudani y’Epfo bazasura ibigo by’amahugurwa bya Polisi birimo Ishuri rikuru rya Polisi i Musanze (NPC) n’irya Gishari (PTS) mu rwego rwo gusangizwa k’ubumenyi butangwa n’ibyo bigo bufasha abapolisi kunoza inshingano uko bikenewe.

Panorama

1 Comment

1 Comment

  1. Instagram Like Bot

    May 29, 2019 at 12:26

    Itsinda ry’abapolisi bane baturutse muri Sudani y’Epfo basuye Polisi y’u Rwanda basobanurirwa ibijyanye no kubaka ubushobozi mu mikorere ndetse no guteza imbere imibereho y’umupolisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities