Connect with us

Hi, what are you looking for?

akazi

PSR irasaba Leta gushyiraho uburyo bwo kuzahura abakozi bagizweho ingaruka na COVOD-19

Hon. Rucibigango Jean Baptiste, Umuyobozi Mukuru w'Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda-PSR (Ifoto/Panorama-Ububiko)

Ishyaka rya Gisosiyarisiti rirengera abakozi mu Rwanda (PSR: Parti Socialiste Rwandais-Travailliste/ Rwandese Socialist Labour Party), ririfuza ko hakwiye kubaho uburyo bufatika mu gufasha abakozi bagizweho n’ingaruka za COVID-19 bagatakaza akazi kandi kari kabatunze n’imiryango yabo.

Mu itangazo ryo ku wa 01 Gicurasi 2020 rya PSR rikubiyemo ubutumwa bujyanye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ryashyizweho umukono na Perezida w’iri shyaka, Hon Rucibigango Jean Baptiste, bashima ibyakozwe mu guhangana na COVID-19, ariko bagasaba ko hari abakozi bakwiye gufashwa kuva mu ngorane bahuye na zo.

Hon Rucibigango agira ati “Ishyaka PSR rirasaba Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda gushyiraho uburyo bufatika mu gufasha kugabanya ingaruka za COVID-19 ku bakozi, harimo no kugirana amasezerano y’umurimo mashya n’abakoresha babo.”

Akomeza avuga ko mu ishyaka PSR badashidikanya ko ingamba za Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda zishobora gushyaha burundu icyorezo cya cOVID-19, izirikana imirimo y’abakozi n’iterambere rusange ry’abanyarwanda bose.

Ishyaka PSR rigaragaza ko gahunda ya Guma mu rugo yafashije abanyarwanda guhangana n’ikwirakwiza rya COVID-19, bityo hagashimirwa inzego zose zabigizemo uruhare harimo ubuyobozi bukuru bw’igihugu, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano.

Harashimirwa by’umwihariko abakozi bo mu rwego rw’ubuzima barimo abaganga n’abandi k’ubwitange n’umurava bakorana akazi kandi bazi ko bahanganye n’icyorezo na bo gishobora kubagiraho ingaruka. Hanashimirwa na none abatanze inkunga zo gukoboka abatishoboye n’abandi bose bitanze mu buryo bunyuranye mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities