Baryan Manvir na Sturrock Drew bari batwaye Skoda Bavia ari nayo modoka idasanzwe iri muri irushanwa, begukanye uduce tune twose twabaye mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 8 Nzeri 2017 mu gace ka Rugende.
Mu gace ka mbere ka Kiromtero 20.95 Baryan Manvir na Sturrock Drew bari batwaye Skoda Bavia yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 12 n’amasegonda 45, akurikirwa na Canobbio Piero na Frigo Silva barushijwe amasegonda 22 na Baryan, imodoka ya Bukera Valery wegukanye iri siganwa umwaka ushize aza ku mwanya wa 3, naho Abanyarwanda Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude baza ku mwanya wa 6.
Nyuma y’uduce tune twose twakozwe kuva i Rugende bajya i Mbandazi, no kuva i Ruhanga bajya i Mbandazi twose twareshyaga na Kirometero 70.32; Skoda Bavia ya Baryan Manvir na Sturrock Drew yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 43 n’amasegonda 13, na ho Giancarlo Davite aza ku mwanya wa kabiri asizwe n’aba mbere umunota 1 n’amasegonda 5.
Urwo rugendo rwa Rugende-Mbandazi-Ruhanga-Rugende si ko rwahiriye bose, kuko imodoka eshanu zitabashije kurangiza irushanwa kubera impamvu zitandukanye zirimo kugwa, gutobokesha ndetse n’ibindi byatumye Kleevan Gomez, Rudy Cantanhede,Piero Cannobio, Gawaya Timothy na Watenga Samuel byatumye bava mu isiganwa batarirangije
Nyuma yo gusiganwa i Rugende mu isiganwa ryarangiye ahagana saa saba z’amanywa, imodoka zose zahise zerekeza i Remera kuri Stade Amahoro, aho abakinnyi basiganwaga intera ingana na Kirometero 2.5, ariko urwo rugendo bakarukora inshuro ebyiri.
Inkuru dukesha Kigalitoday
