Panorama Sports
Murera ibunyujije mu ibaruwa ndende yatangaje ko nubwo itemera ibyemezo byafashwe na FERWAFA, yahisemo inzira y’amahoro yemeye kuzakina na Mukura Victory Sport mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro ku wa Kabiri, tariki ya 22/04/2025, kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.
Ibi bije nyuma y’aho Rayon Sports yari yatangaje ko ititeguye gukomeza mu Gikombe cy’Amahoro, mu gihe Mukura Victory Sports yaba idatewe mpaga ku mukino wahagaze ku munota wa 27 tariki ya 15 Mata 2025 kubera ikibazo cy’amatara.
Kuri iki Cyumweru, Rayon Sports yatangaje ko yemeye gukina, ariko igaragaza ko itanyuzwe n’ibyemezo byafashwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.
Ibigize itangazo Rayon Sports yageneye itangazamakuru
- Guharanira amahoro
Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubahiriza intego nyamukuru y’lgikombe cy’Amahoro:
Kwimakaza amahoro, binyuze mu mupira w’amaguru. Ni yo ntego ya Association Rayon Sports kandi tuzakomeza kuyiharanira.
- Guharanira ubutabera n’ubunyamwuga
Nubwo amategeko atubahirijwe, dufite icyizere ko amakosa yakozwe atazasubirwamo, hagamijwe gusigasira icyizere cy’abakunzi b’umupira n’iterambere rya siporo y’u Rwanda. Abanyamategeko bacu bazakomeza gutanga ibitekerezo n’isesengura mu nyungu rusange z’uyu mukino.
- FERWAFA ntikwiye kwwica amategeko nkana
Tuributsa ko ari inshingano za FERWAFA kurengera amategeko no kuyubahiriza aho kuyica nkana. Umuryango uyobora umupira ugomba kuba icyitegererezo mu kubahiriza amategeko yashyizweho n’abanyamuryango bawo.
Turasaba abanyamuryango ba FERWAFA gusigasira amategeko mu gihe yirengagijwe ku bushake. Twese dufite inshingano yo gukomeza kubungabunga amategeko atugenga.
- FERWAFA igomba kuzuza inshingano zayo nk’uko amategeko abiteganya
Dushingiye ku ngingo ya 38.5 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, igira iti: “Les frais de séjour additionnels des deux équipes et des officiels de match, relatifs à l’hébergement et le transport dans la ville du match seront à la charge de la FERWAFA”;
Turasaba FERWAFA ko yubahiriza iyi ngingo ndetse ikagaragaza umurongo uhamye ku ishyirwa mu bikorwa ry’izi nshingano mbere y’uko dusubiramo umukino.
