Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Rayon Sports yisubiyeho igononwa yemera gukina na Mukura VS

Panorama Sports

Murera ibunyujije mu ibaruwa ndende yatangaje ko nubwo itemera ibyemezo byafashwe na FERWAFA, yahisemo inzira y’amahoro yemeye kuzakina na Mukura Victory Sport mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro ku wa Kabiri, tariki ya 22/04/2025, kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Ibi bije nyuma y’aho Rayon Sports yari yatangaje ko ititeguye gukomeza mu Gikombe cy’Amahoro, mu gihe Mukura Victory Sports yaba idatewe mpaga ku mukino wahagaze ku munota wa 27 tariki ya 15 Mata 2025 kubera ikibazo cy’amatara.

Kuri iki Cyumweru, Rayon Sports yatangaje ko yemeye gukina, ariko igaragaza ko itanyuzwe n’ibyemezo byafashwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

Ibigize itangazo Rayon Sports yageneye itangazamakuru

  1. Guharanira amahoro

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubahiriza intego nyamukuru y’lgikombe cy’Amahoro:

Kwimakaza amahoro, binyuze mu mupira w’amaguru. Ni yo ntego ya Association Rayon Sports kandi tuzakomeza kuyiharanira.

  1. Guharanira ubutabera n’ubunyamwuga

Nubwo amategeko atubahirijwe, dufite icyizere ko amakosa yakozwe atazasubirwamo, hagamijwe gusigasira icyizere cy’abakunzi b’umupira n’iterambere rya siporo y’u Rwanda. Abanyamategeko bacu bazakomeza gutanga ibitekerezo n’isesengura mu nyungu rusange z’uyu mukino.

  1. FERWAFA ntikwiye kwwica amategeko nkana

Tuributsa ko ari inshingano za FERWAFA kurengera amategeko no kuyubahiriza aho kuyica nkana. Umuryango uyobora umupira ugomba kuba icyitegererezo mu kubahiriza amategeko yashyizweho n’abanyamuryango bawo.

Turasaba abanyamuryango ba FERWAFA gusigasira amategeko mu gihe yirengagijwe ku bushake. Twese dufite inshingano yo gukomeza kubungabunga amategeko atugenga.

  1. FERWAFA igomba kuzuza inshingano zayo nk’uko amategeko abiteganya

Dushingiye ku ngingo ya 38.5 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, igira iti: “Les frais de séjour additionnels des deux équipes et des officiels de match, relatifs à l’hébergement et le transport dans la ville du match seront à la charge de la FERWAFA”;

Turasaba FERWAFA ko yubahiriza iyi ngingo ndetse ikagaragaza umurongo uhamye ku ishyirwa mu bikorwa ry’izi nshingano mbere y’uko dusubiramo umukino.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities