Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

REG irasaba abafatanyabikorwa banini guhererekanya amakuru y’igenamigambi ryabo ku gihe

Armand Zingiro, Umuyobozi mukuru wa REG, asaba kunoza imikoranire no guherererekanya amakuru y’igenamigambi

Mu nama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa barimo ibigo bya Leta n’iby’abikorera, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) yagaragaje ko imishinga migari ikenera amashanyarazi yaba iy’igihugu ndetse n’abafatanyabikorwa, ikeneye ubufatanye ku mpande zombi mu igenamigambi kugira ngo ishyirwamubikorwa ryayo ryihute.

Ni inama ibaye mu gihe hari abafatanyabikorwa n’abakiriya ba REG bakenera umuriro w’amashanyarazi mwinshi, ugasanga kandi imishinga yabo nk’inganda n’ibindi bigo by’ishoramari ryabo iri mu bice bitandukanye by’igihugu bitashyizwe mu igenamigambi rihuriweho, kandi bizakenera ingufu z’amashanyarazi zo ku rwego rudasanzwe, bityo bigatinza ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga yabo kubera ko batabanje kumenyesha ingano y’imishinga yabo mbere y’uko bayishyira mu bikorwa.

Iyi nama kandi yagarutse ku bijyanye n’Ingomero z’amashanyarazi, Imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi, gukwirakwiza amashanyarazi, n’Ibiciro by’amashanyarazi. 

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba REG bashimye imikorere hagati y’impande zombi kandi baniteguye ubufatanye mu igenamigambi ariko banabasaba ko inzego za REG zarushaho gukorana bya hafi na bo.

Bizimana Pascal, ni umwe mu bafatanyabikorwa ba REG ukorera muri Minisiteri ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi -MINAGRI.

Agira ati “Murabona ko igihugu cyacu kiri gutera imbere , twisabiraga nk’inganda dufite nyinshi gukorana  na REG , ese ba Branch Manager nka Nyagatare mukadufasha tutiriwe tuvuga ngo uruganda ruzashya nk’uko muri inararibonye (Experts) mu kazajya mudusura nibura nka kabiri mu kwezi mukareba kuko dufite uruganda runini cyane …ariko hariyo Transformer imaze imyaka nk’itanu idakora, bibaye byiza bajya badusura bakareba byaba byiza.”

Ese abafatanyabikorwa babona amakuru ahagije y’ingufu mu Rwanda?

Gahunda ya REG y’igenamigami y’imyaka 10 itaganyamo inama nk’izi n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo guhererekanya amakuru y’urwego rw’ingufu ajyanye n’ingomero z’amashanyarazi, gukwirakwiza amashanyarazi ndetse n’indi mishanga itandukanye y’amashanyarazi.

Umuyobozi mukuru wa REG, Armand Zingiro, abasaba kunoza imikoranire no guherererekanya amakuru y’igenamigambi ryabo, yafasha mu igenamigambi ry’impande zombi mu gukemura ibibazo bahura na byo mu ikwirakwiza ry’amashanyarazi, cyane cyane ku bafatabuguzi banini  bakenera Megawatts (Megawati) nyinshi barimo nk’abanyenganda n’abandi bafite ibigo n’imishinga minini.

Agira ati “Turashaka ko amashanyarazi agera ku bantu bose bayifuza, akaba ariyo mpamvu dukeneye ubufatanye bwanyu mwese kugirango twese tujyanemo neza muri gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri buri muturarwanda.”

REG kandi isaba abafatanyabikorwa bayo bafite imishinga minini izakenera ingufu z’amashanyarazi nyinshi, mu gihe nibura cy’imyaka itanu iri imbere kumenyesha REG ku gihe igenamigambi ryabo ku ngano y’umuriro bazakena; ‘baciye mu mashami ya REG ari hirya no hino mu gihugu’ kugira ngo REG na yo itegure ibikorwa remezo bihagije kandi ku gihe muri utwo turere, kuko kugeza ubu ifite imishinga yamaze kurangira n’igiye kurangira yafasha mu guha buri mufatanyabikorwa wese ingano y’umuriro yifuza.

REG isaba abafatanyabikorwa bayo kwishyurira ku gihe

REG isaba kandi abafatanyabikorwa n’abakiriya bayo banini kwishyurira ku gihe umuriro bakoresheje kugira ngo birinde ibihano no kwirinda ko hari imishinga y’amashanyarazi ya REG yadindira bitewe n’uko n’ubundi buri ruhande ruba rugamije kubaka igihugu. Amafaranga abafatanyabikorwa bishyura ni yo ahinduka akajya mu ishoramari ry’imishinga minini itanga amashanyarazi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa EUCL, Claver Gakwavu. 

Claver Gakwavu, Umuyobozi mukuru wa EUCL

REG kandi yasabye bafayanyabikorwa bayo kubafasha mu rugamba rwo kurwanya ruswa, kurwanya ibikorwa by’ubujura bw’amashanyarazi no kwangiza ibikorwaremezo byayo; igaragaza ko uburyo bwose bwo kwishyura serivise zitangwa na REG n’amashami ayishamikiyeho zose zishyurwa binyuze kuri Konti za banki za REG/EDCL/EUCL.

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi ari 81%, aho umuriro utangwa mu gihugu ungana na MW (Megawatt) 406.402, mu ntego yihaye yo kongera ingufu z’amashanyarazi zikagera ku gipimo cya 556MW.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities