Ikigo k’igihugu cy’Ubuziranenge (RSB: Rwanda Standard Board) cyamaze guhagarika ikoreshwa ry’impapuro zamaze gukoreshwa mu gupfunyika ibiribwa bihabwa abaguzi.
Ikoreshwa ry’impapuro zakoreshejwe zirimo impapuro zo mu biro, izakorewe ho ibizamini mu mashuri n’izindi ni ikintu cyari kimaze igihe, kuko byatangiye kwigaragaza nyuma yaho haciwe ikoreshwa ry’amashashi.
Kuri ubu RSB yamaze kwihanangiriza abacuruzi kutongera gukoresha ubu buryo bapfunyikira abakiliya ibiribwa .
Mu itangazo ryashyizwe ho umukono kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Kanama 2018 n’umuyobozi wa RSB, Raymond Mugenzi, RSB yavuze ko iki ari ikibazo k’umutekano w’abaguzi kuko bibangamiye ubuzima bitewe n’aho izi mpapuro ziba zaranyuze.
Iri tangazo riragira riti “Impapuro zakoreshejwe ziba zaraciye ahantu henshi kandi mu nzira zitandukanye zituma zihura n’ubwandu bw’ubunyabutabire mikorobe, zituruka mu ihererekanya ryazo aho zibitse nibindi bitandukanye {…}. Abaguzi baributswa ko umuti w’ikaramu cyangwa wino bitagenewe kuribwa ahubwo igira ingaruka mbi ku buzima kuko igenda yimuka ijya mu biribwa ipfunyitsemo ikazaruhukira mu mubiri w’uwabiriye.”
RSB yasabye abaguzi kutongera kwemera gupfunyikirwa ibiribwa muri izi mpapuro ndetse inibutsa abacuruzi ko ibi binyuranye n’amategeko y’ubuziranenge .
Yagize iti “RSB iributsa abaguzi kutongera kugura ibicuruzwa bipfunyitsemo izi mpapuro ahubwo bakihutira gutanga amakuru yaho biri bivanwa kw’isoko abacuruzi barasabwa guhita babihagarika, bakanibutswa ko hari amategeko y’ubuziranenge abuza gupfunyika ibiribwa mu bikoresho bitujuje ubuziranenge.”
Ubu buryo bwo gupfunyika hifashishijwe izi mpapuro bukunze kugaragara mu bacuruzi bato ba za Boutique aho usanga ibiribwa cyane cyane ibikorwa mu ifarini birimo amandazi, keke, imigati, capati n’ibindi aribyo biza ku isonga mu gupfunyikwa muri izi mpapuro.
Raoul Nshungu
