Muri iki cyumweru dusoza nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe imyenda ya caguwa ndetse n’ikinyobwa cyo mu bwoko bwa Drosty byinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira, yavuze ko ibyafashwe hari ibyafatiwe mu nzu y’umuturage ibindi bifatirwa mu mudoka iri mu muhanda ibitwaye.
CIP Gasasira atangaza ko mu rugo kwa Nyirabasinga Emerence bahasanze amabalo y’imyenda ya caguwa 17 apima ibiro 765 n’ikarito imwe y’ikinyobwa cya Drosty Hof. Indi ni imodoka ifite ibiyiranga RAA 359 B, abapolisi bayifatiye mu muhanda ipakiye amakarito 43 y’ikinyobwa cya Drosty Hof.
Yavuze ko ubwo iyo modoka yafatwaga uwari uyitwaye yahise yiruka aracika, naho iriya myenda yo yasanzwe mu nzu irimo kubakwa ibamo umuzamu ariko nyirayo yabuze.
CIP Gasasira yakomeje ashimira abaturage barimo gufasha Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha, ariko abasaba kujya barushaho gutangira amakuru ku gihe.
Yagize ati “Ku bufatanye n’abaturage mu rugamba rwo kurwanya no gukumira ibyaha,abaturage bagereye uriya mupaka wa Rubavu nibo baduhaye amakuru y’uko biriya bicuruzwa byinjira mu gihugu n’aho bimwe bibanza kubikwa.”
Ibicuruzwa byafashwe bikaba byari binyereje imisoro ifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda ari hafi Miliyoni eshanu (4,972,189).
Imyenda ya Caguwa yonyine yari inyereje umusoro usaga angana na Miliyoni ebyiri (2,211,006Frw), na ho ikinyobwa cya Drosty Hof kikaba cyari kinyereje umusoro uri hafi kungana na Miliyoni shatu (2,760,183Frw).
CIP Gasasira avuga ko ibicuruzwa byafashwe byahise bishyikirizwa ishami rya Polisi rishiinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) rikorera mu karere ka Rubavu.
Panorama
