Mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe, yafashe umugore witwa Feza Uwamahirwe w’imyaka 37 y’amavuko, afite ibiro icumi by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yatangaje ko Feza Uwamahirwe yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Abaturge baduhaye amakuru ko Uwamahirwe afite urumogi mu rugo rwe bikekwa ko yarukuye mu gihugu cy’abaturanyi, natwe twihutira gutabara, turushatse dusanga yaruhishe mu murima w’intoryi inyuma y’inzu.”
Akomeza avuga ko atari ubwa mbere Feza afatwa ku cyaha cyo gucuruza urumogi. CIP Kayigi yavuze ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zikomeye k’ubikoresha, ubicuruza, ndetse zikagera no ku muryango nyarwanda muri rusange.
Yagize ati “Ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi harimo no kuba intandaro y’ibindi byaha bibera mu muryango nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, guhohotera, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi kuko abagaragara muri ibyo byaha abenshi usanga bakoresha ibiyobyabwenge. “
Yakomeje avuga ko usibye kuba binangiza ubuzima bw’ubikoresha binamugiraho izindi ngaruka nko gufungwa no kubura amafaranga yabishoyemo kandi ayo mafaranga yakabaye ashaka undi mushinga wa muteza imbere ayashoramo wemewe n’amategeko.
Yibukije ko Polisi itazahwema kurwanya abakoresha urumogi n’ibindi biyobyabwenge kandi uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko.
Akarere ka Rubavu gakunze kugaragara nk’inzira inyuzwamo urumogi ariko Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage bashyizemo imbaraga kugira ngo abagira uruhare bose mu icuruzwa ry’urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Yashimiye abaturage amakuru batanze kugira ngo Uwamahirwe afatwe,abasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.
Uwamahirwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge akekwaho.
Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye bibarizwamo n’urumogi.
Panorama
