Mu gihe hari abanga kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro bitwaje imyemerere ishingiye ku matorero basengeramo, umujyanama w’ubuzima witwa Mihito Amiel, usengera muri ADEPR, atanga imiti yo kuboneza urubyaro kandi nta mbogamizi agira mu gukangurira imiryango kwitabira iyo gahunda.
Miheto umaze imyaka irindwi akora akazi k’ubujyanama bw’ubuzima, ni we ufite inshingano zo gutanga imiti yo kuboneza urubyaro mu mudugudu atuyemo wa Kagazi, akagari ka Rubona, mu murenge wa Kinazi. Ahamya ko izo nshingano zitabangamira imyemerere ye. Ati “njyewe ndi umupantekote, iyo mbigisha, mbabwira y’uko nta kibazo kiri mu kwiyemeza kubyara abo dushoboye kurera. Nanjye nabyaye batatu gusa”.
Imiti itangwa n’abajyanama b’ubuzima, ni ibinini n’inshinge ndetse n’udukingirizo, naho uburyo gukoresha agapira bashyira mu kaboko cyangwa mu mura, bugatangirwa ku Kigo Nderabuzima.
Bamwe mu bayoboke b’amatorero yitirirwa abarokore, harimo na ADEPR, banengwa kubyara abana benshi kubera kwanga gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro. Harerimana Marie Claire umukozi ushinzwe kuboneza urubyaro ku kigo Nderabuzima cya Kinazi, atangaza ko n’ababikora, babikora rwihishwa. Ati “nk’umugore wa Pasiteri aza kuboneza yihishe ariko tukabimukorera. Noneho natwe tukamusaba kujya akangurira abagore basengana ngo na bo baze gufata imiti”.
Uwamariya, utuye mu murenge wa Kinazi, na we usengera mu itorero rya ADEPR, akoresha imiti yo kuboneza urubyaro, ariko ngo bitewe n’uko mu biganiro agirana na bamwe mu bo basengana batabishyigikira bakabyita icyaha, ntajya abahishurira ko anywa ibinini.
Uwamariya asanga bikwiye ko abayobora amatorero asengeramo abarokore babakangurira kuringaniza urubyaro bakoresheje imiti kuko aribwo bwizewe kurusha ubwa kamere. Ati “uburyo bwa kamere busaba ko umugore agira ukwezi kw’iminsi 28 kandi akamenya kubara iminsi y’uburumbuke. Nta mugore wo mu cyaro wapfa kubishobora rwose”.
Ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR muri Kinazi ntibushyigikira abayoboke banga gufata imiti yo kuboneza urubyaro bitwaje itorero, ahubwo ngo busaba imiryango kuganira ku buryo bwo kuboneza urubyaro bubaboneye.
Pasiteri Simugomwa Francois Xavier, umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kinazi, ati “muri ADEPR, mu nyigisho dutanga tubabwira ko kuboneza urubyaro atari icyaha. Tuzi agaciro k’umuryango kandi tuzi n’ingaruka ziba ku muntu utabasha kwita kubo mu rugo. Ahubwo natwe duhura n’imbogamizi z’imyumvire ya bamwe mu bayoboke naho ubundi urugo nirwo rwihitiramo uburyo rukoresha kandi nta cyaha tubibonamo”.
Ku kigo nderabuzima cya Kinazi kuboneza ububyaro biri ku kigereranyo cya 60,3% by’abagore bafite hagati y’imyaka 15 na 49. Umukozi ushinzwe kuboneza urubyaro ku kigo nderabuzima, avuga ko imiryango y’abarokore ikunze kubyara abana hejuru ya batanu.
Marie Josee Uwiringira
