Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rusizi: Polisi yafashe rushimusi w’inyamaswa muri Pariki ya Nyungwe

Panorama

Polisi y’u Rwanda itangaza ko yafatanye rushimusi witwa Barushyihana Pontien inyama, impu n’imitwe by’ ifumberi  eshatu n’icyondi yishe muri Pariki ya Ngungwe, abiteze imitego mu gice cyaryo cyo mu murenge wa Bweyeye, mu karere ka Rusizi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Nyamuzi  ku wa 22 Mata uyu mwaka.

Yagize ati “Polisi yabonye amakuru ko hari abantu bica inyamaswa muri iyi Pariki baziteze imitego; hanyuma ifata ingamba zo kubafata no gukumira ko ibyo bikorwa byakongera. Ni muri urwo rwego ku cyumweru yafatanye uriya rushimusi inyama z’izo nyamaswa n’ibindi bizikomokaho imushyikiriza Urwego rw’Igihugu cy’Ubugenzacyaha.”

Yashimye abahaye Polisi amakuru yerekeranye n’ibikorwa byo guhiga no kwica inyamaswa muri  Pariki ya Nyungwe, aburira ababikora  abibutsa ko ari icyaha; abagira inama yo kubicikaho.

CIP Gasasira yibukije ko Pariki z’Igihugu n’ibizirimo byose ari umutungo w’Igihugu ugifitiye akamaro n’abagituye; bityo asaba buri wese kwirinda kuzangiza cyangwa kwica inyamaswa zirimo;ndetse akangurira buri Muturarwanda  gutanga amakuru ku gihe igihe cyose abonye umuntu urimo kubikora.

Na none kandi muri Mutarama uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yafatanye ba rushimusi batatu inyama, impu n’imitwe by’ifumberi ebyiri bishe muri Pariki ya Nyungwe baziteze imitego; icyo gikorwa ikaba yaragikoze ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (Rwanda Development Board).

Yasabye abatuye Intara y’Iburengerazuba kuba  abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha; aha akaba yaribukije ko icyo buri wese asabwa ari ukubyirinda no gutanga amakuru ku gihe atuma inzego zibishinzwe zibikumira

Umuntu utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 416 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities