Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ruswa ku isonga mu byaha bimunga ubukungu bw’igihugu _Ubugenzacyaha

Mu nama nyunguranabitekerezo izamara iminsi ibiri iteraniye i Kigali, kuva ku wa 17 Mutarama 2019, Ubushinjacyaha bukuru bwagaragaje icyaha cya ruswa nk’ikiri kw’isonga mu byaha bimunga ubukungu bw’Igihugu.

Ni inama iteraniyemo abashinjacyaha muri parike zitandukanye, ku rwego rw’umuvunyi, Ministeri y’Ubutabera ndetse n’abagenzacyaha bo mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Nyirurugo Jean Marie Vianney, umushinjacyaha uyobora ishami rigenza ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu (Ifoto/Nadine Evelyne)

Nyirurugo Jean Marie Vianney, umushinjacyaha uyobora ishami rigenza ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu yavuze ku bikunze gukurikiranwa. Yagize ati “Mu myaka itanu ishize ibyaha bine nibyo byakunze kugaruka mu byo dukurikirana, ari byo ruswa, kunyereza umutungo wa Leta, uw’amakoperative no kunyereza umusoro.”

Yakomeje avuga ko hakiri imbogamizi gukurikirana ibi byaha ngo kuko ababikora hari ubwo bahisha imitungo yabo bwite ngo idafatirwa igihe babihamijwe n’urukiko, hakaba n’abahungira hanze y’Igihugu.

Ati “Duhura n’imbogamizi zo kwakira dosiye nyinshi z’ibyaha bya ruswa ku buryo hari ubwo raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta isohoka rimwe mu mwaka byaramaze gusaza, cyangwa hakabaho gusaza kw’ibihano byo mu rwego rw’akazi.”

Umushinjacyaha ku rwego rw’umuvunyi, Nsengiyumva Emmanuel, avuga ku inyerezwa ry’umutungo wa Leta, yagize ati “Umutungo wanyerejwe ukenewe kugaruzwa ungana n’asaga miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.”

Akomeza avuga ko muri ayo mafaranga amaze kugaruzwa agera hafi kuri miliyari ebyiri. Ni ukuvuga ko hamaze kugaruzwa 20 ku ijana by’umutungo wanyerejwe wose. Ati “biracyari hasi, ni ngombwa gushyira imbaraga mu bufatanye bw’inzego zose bireba.”

Yongeyeho ko ruswa yakunze gukomeza kwiyongera aho kugabanuka, aho yari ku kigero cya 4 ku ijana mu mwaka wa 2014 ikazamuka kugera kuri 5 ku ijana  mu mwaka wa 2016. Ni ukuvuga ko yiyongereho rimwe ku ijana kuri yose yagaragaye mu 2014.

Abitabiriye inama bakurikiye ibiyivugirwamo (Ifoto/Nadine Evelyne)

Abakozi bake mu bugenzacyaha

Kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe byagaragajwe ko bigenda gahoro, ngo biterwa n’umubare muto w’abakozi bo mu bugenzacyaha ndetse n’izindi mbogamizi zigaragara mu rwego rw’amategeko mu murimo w’ubucamanza.

Iyaremye Richard, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu yavuze ko amadosiye akiri make bitewe n’uko abagenzacyaha bo muri RIB ari bake.

Avuga ko abakozi bo mu bugenzacyaha ba RIB ari 16 gusa mu gihe bari 38 bakiri muri Polisi y’Igihugu. Hamaze kugenzwa amadosiye 116 kuva RIB itangira muri Mata 2018.

Iyi nama nyunguranabitekerezo ikaba ifatirwamo imyanzuro iganisha ku mikoranire y’inzego z’ubutabera, hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu.

Mu byaha bimunga ubukungu bw’Igihugu gusaba indonke na ruswa byakozwe ku kigero cya 52 ku ijana, kunyereza umutungo wa Leta biri kuri 27.3 ku ijana, kunyereza umutungo w’amakoperative biri ku 8 ku ijana na ho kunyereza umutungo w’amabanki byakozwe ku kigero cya 6 ku ijana.

Umubyeyi Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities