Nyuma y’izungura ku mitungo y’abo mu muryango wa Nyirashuri Bonifride mwene Ntambiyukuri Stanislas n’uwa Mukabagaruka Immaculee washakanye na Munyakayanza Boniface yitabye Imana, aba bose batuye mu mureng e wa Mushubati akarere ka Rustiro, amakimbirane inzangano no kutarebana neza kuri buri ruhande byabagejeje mu nkiko.
Abo mu muryango Bonifride bavuga ko bahangayikishijwe n’amasambu y’umubyeyi wabo Ntambiyukuri Stanislas yazunguwe hadakurikijwe itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura. Bagira bati “twakorewe akarengane n’inzego zibanze zo mumurenge wa Mushubato zirengagije amategeko nkana bagatwara imitungo yacu”.
Mukobwajana Florence, umwana wa mukecuru Nyirashuri Bonifride avuga ko Ntambiyukuri Stanislas yapfuye tariki 20/012/1942, Mukamugema Dancilla wazunguye ibyacu 100 ku ijana yavutse 1944 hashize imyaka ibiri Sogokuru Nyambiyukuri apfuye, na Munyakayanza Boniface yavutse 1946 Ntambiyukuri amaze imyaka ine yitabye Imana, aba bose bazunguye ibyacu 100 ku ijana. Ati “Ni akarengane gakomeye kubona umuntu mudahuje amasano aza gutwara iby’abandi abifashijwemo n’inzego zibanze”.
Imanza zakijije amakimbirana ariko aracyakomeje
Mu rubanza RC0120/2015/TB/GIH rwaciwe kuwa 20/12/2017 mu Rukiko rwisumbuye rwa Karongi, Nyirashuri Bonifride n’umukobwa we Antoinette bakatiwe gufungwa k’ubwo gukoresha impapuro mbimbano bo bavuga ko zatanzwe n’inzego z’ibanze za Mushubati, Akarere ka Rutsiro.
Mu rubanza RP00021/2018 /TGI/KNG rwaciwe tariki 19/07/2018 n’Urukiko rwisumbuye rwa Karongi hagaragara irangiza manza RC0120/2015/TB/GIH rwaciwe ku wa 20/12/2017, n’urubanza RC0045/16/TB/GIH.
Mukabagaruka Immaculee washakanye na Munyakayanza Boniface, bivugwa ko bazunguye 100 ku ijana kandi bari bakwiye kuzungura 50 ku ijana, avuga ko Nyirashuri Bonifride yemeza ko umubyeyi wabo Ntambiyukuri Stanislas yapfuye tariki 20/12/1942 bivuze ko abavandimwe bavutse nyuma bayo badahuje se.
Mukabagaruka avuga ko itariki 20/12/1942 yemejwe gushyirwa ku cyemezo cy’uko yitabye Imana (attestation de décés) bivuze ko Ibuku yiswe iye, nyamara nyuma y’ubushakashatsi bwakoze n’ubushinjacyaha bwasanze ko amabuku yo muri icyo gihe itandikwagaho itariki y’urupfu rwa nyirayo, ahubwo iyi tariki yabaga yanditseho ari iy’itangwa ry’ ibuku. Urubanza RP00021/2018 /TGI/KNG rubiva imizi byimbitse.
Yakomeje avuga ko abana bose ba Ntambiyukuri bakuriye mu rugo rumwe barerwa n’ababyeyi babo ndetse hari n’abahubatse muri abo Nyirashuri yita ko badahuje amasano. Yagize ati “icyo gihe cyose nta n’umwe mu bavandimwe wigeze azamura urubanza rw’uko hari abaduhe amasano mu muryango. Abana bose bisangaga mu rugo, ibi rero bikagarazako ari imigambi nyirashuri avumbuye vuba yo kugirango yikubire imitungo wenyine. Abana bose barangana mu rugo kandi bagomba kuhisanga mu buryo bumwe kuko abo babambura ababyeyi nta bandi babahaye bo kubasimbura twizeyeko inkiko zizatwereka ko zitabera” .
Ubuyobozi bw’akagari ka Cyarusera mu murenge wa Mushubati, buvuga ko iki kibazo bakizi kiri mu nkiko. Bugira buti “ni ugutegereze ibyo inkiko zizemeza. Iby’izungura byo byararangiye ntibyakozwe n’inteko y’abunzi nk’uko bariya bo mu muryango wa Bonifride babivuga byaciwe n’urukiko. Hasigaye kurebwa ibyaha Penali Nyirashuri Bonifride n’umukobwa we Antoinette bakurikiranyweho uko urukiko ruzabyemeza.”
Abanyamategeko hari icyo bavuga ko bibazo nk’ibi
Nizeyimana Elia, umunyamategeko akaba n’inzobere mu bijyanye n’amategeko y’umuryango avuga ko Itegeko ritegeka ko umwana azungura ku ruhande rw’umubyeyi we umwinjiza muri uwo mutungo. Yagize ati “ndi umucamanza, icyo navuga ni uko natanga kimwe cya kabiri ku mugore ikindi kimwe cya kabiri kikaba kuri nyina w’umuzungura. Hagabanwamo abana bo ku mugore w’isezerano no ku mugabo utari uw’isezerano kugira ngo bikemuke neza.”
Iregeko rishya rigena impano n’izungura
Itegeko rishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura riteganya ko imanza zose zari mu nkiko mbere y’uko iri tegeko rishya ritangira gukurikizwa zizaburanishwa hakurikijwe ibiteganywa na ryo ariko nta gihinduwe ku mihango y’iburanisha yakozwe.
Izungura ryafunguwe guhera ku itariki ya mbere Ukwakira 1990 ariko igabana rikaba ritaraba, rizakorwa hakurikijwe iri tegeko mu ngingo ya 101.
Byiringiro Jean Elysee
