Munezero Jeanne d’Arc
Umwarimu w’imyaka 36 wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rugamba, ruherereye mu Karere ka Rutsiro, mu murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo, mu Mudugudu wa Bweramana, arahigishwa bukware nyuma yo gukekwaho guhohotera umwana w’imyaka 9, agahita atoroka. Birakekwa ko uyu mwarimu haba hari n’abandi bana yaba yarasambanyije yareraga.
Uyu mwana w’imyaka icyenda yabwiye ababyeyi be ko yasambanyijwe n’uyu mwarimu, ko iyo abandi batahaga yamusigazaga ngo amusubiriremo amasomo. Ababyeyi be bihutiye guhita bamujyana ku kigo nderabuzima cya Kayove, na cyo gihita kimwohereza ku bitaro bya Murunda.
Uyu muryango w’umwana wasambanyijwe nyuma yo kwihutana umwana kwa muganga, wahise ujya gutanga ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango ku wa Kabiri, tariki 6 Gicurasi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Muhizi Munyamahoro Patrick, yavuze ko uyu mwarimu yahise atoroka akirimo gushakishwa.
Agira ati “Amakuru twayamenye mu ijoro ryashize mu masaha ashyira saa Mbiri z’ijoro, ukekwa yahise aburirwa irengero, aho bikekwa ko yamusambanyirije ku ishuri. Umwana yavuze ko yamusigazaga inyuma abandi batashye ngo ari kumusubiriramo amasomo.
Birakekwa kandi ko uyu mwarimu haba hari n’abandi bana b’abakobwa arera yaba yarahohoteye nabo mu bihe bitandukanye kuri iki kigo yigishagaho, akaba ari amakuru inzego zivuga ko zigikurikirana.”
Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
