Abatwara abagenzi ku mapikipiki, abamotari, bakunze kubita akazi ka “Munyurahato” kuko usanga banyura no mu kayira k’abanyamaguru. Bamwe ntibatinya kunyura ku byapa by’umuriro byabahagaritse, abandi usanga bagenda biseseka mu modoka. Amakosa ya hato na hato atuma bamwe muri bo bateza impanuka zituma rimwe na rimwe bahasiga ubuzima cyangwa bakahakura ubumuga, bigira ingaruka no ku bagenzi batwaye.
Mu ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, abamotari bahurijwe hamwe, bongera gusabwa kwirinda amakosa yose ashobora guteza impanuka, kuko bigira ingaruka kuri bo ndetse bitanaretse abagenzi.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ku wa mbere tariki 9 Nzeri abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Rwamagana basabwe kwirinda impanuka zo mu muhanda akenshi zituruka ku m’akosa aterwa n’uburangare kuko zitwara ubuzima bw’abantu.
Ni mu nama yahuje polisi y’u Rwanda ikorerera mu karere ka Rwamagana n’ abamotari bagera kuri 81 bibumbiye muri koperative Ubumwe motari na Tax motari Kigabiro yombi y’abamotari bo muri aka karere.
Abamotari bitabiriye iyi nama basabwe kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda, bubahiriza ibyapa n’amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.
Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Rwamagana Superintendent of Police James Rutaremara yasabye abamota kujya bagiirana inama kandi bakibukiranya amabwiriza agenga abatwara abagenze n’imikoresheze y’umuhanda.
Yagize ati “Murasabwa kwirinda amakosa ateza impanuka zo mu muhanda. Ibyo birasaba kugiirana inama ubwanyu no kwibukiranya indangagaciro zikwiye kubaranga mu rwego rwo guhesha umwuga wanyu agaciro’’
SP Rutaremara yibukije Abamotari ko abapolisi bashinzwe umuteka wo mu muhanda batabereyeho guhana, bityo ko abamotari badakwiye kujya bahunga mu gihe hari icyo bagiye kubazwa.
Yagize ati “Mu gihe abashinzwe umutekano wo mu muhanda baguhagaritse wikumva ko bagiye kuguhana gusa ngo wiruke. Bariya bapolisi nta bwo babereyeho guhana gusa barigisha bakagira n’inama abakoresha imihanda.’’
SP Rutaremara asoza asaba abamotari kujya bitwararika abo batwaye bareba ko badafite ibiyobyabwenge.
Yagize ati “uwaramuka atwaye umugenzi akeka ko atwaye ibintu bitemewe, yakwihutira kubimenyesha inzego z’umutekano zikabasha ku bikumira kuko ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe biri ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano.’’
Umuyobozi w’ihuriro (Union) ry’abamotari mu karere ka Rwamagana Niyonambaza Theodore yavuze ko iyi nama bayungukiyemo byinshi birebana n’uruhare rw’abamotari mu kwicungira umutekano wo mu muhanda no kwibutswa amabwiriza abagenga.
Mu izina ry’abamotari, Niyonambaza yavuze ko bagiye kurushaho kunoza imikoranire n’inzego zishinzwe umutekano hagamijwe kwirinda amakosa no kurwanya ibyaha birimo gukorana n’abatunda ibiyobyabwenge.
Abamotari basabwe kurangwa n’imyitwarire iboneye kugira ngo babashe gukora akazi kabo mu bwisanzure no mu mutekano uhagije.
Panorama
