Abaturage b’akarere ka Rwamgana ho ntara y’Iburasirazuba barishimira ibyo ubuyobozi bukomeje kubagezaho, bituma badasigara inyuma mu iterambere kimwe n’abandi banyarwanda.
Ku wa gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2019, Abanyamakuru basuye aka karere berekwa uko ibikorwa by’imihigo y’umwaka wa 2018-2019 byagenze ndetse banagaragarizwa bimwe mu bikubiye mu mihigo y’umwaka utaha.
Bimwe mu byishimiwe n’abaturage harimo ikigo nderabuzima cya Munyiginya aho abatuye muri uyu murenge bishimira ko ubuyobozi bwabatekereje dore ko abahatuye bamaze igihe bagorwa no kubona servisi z’ubuzima, kuko byabasabaga gukora ingendo ndende bajya kwivuza ahari ibigo nderabuzima, ibintu bitaboroheraga na gato.
Ndabarinze Jean Bosco utuye mu kagari ka Nkomangwa ho mu murenge wa Munyiginya, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama yavuze ko bishimiye ko akarere na bo kabatekerejeho, bakaba baruhutse urugendo bakoraga rwafataga amasaha menshi, byashoboraga guteza ibibazo birimo nko kuba hari abayeyi babyariraga mu nzira.
Ubwo yari aje kwivuza yagize ati “Turishimye cyane ko natwe tubonye ikigo nderabuzima ubundi twajyaga kwivuriza ahandi mu mirenge duturanye ifite ibitaro nka Kigabiro, Fumbwe n’ahandi. Nkange byamvunaga kuko nakoreshaga hafi amasaha abiri ngo ngere ku kigo nderabuzima cya Kigabiro ariko ubu ndakoresha iminota cumi n’itanu gusa.”
Ndabarinze yakomeje avuga ko byagoranaga cyane ku babyeyi bagiye kubyara, kubera kubura ubufasha hafi hari ababyariraga mu nzira ariko bakaba bishimiye ko iki kibazo gikemutse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana mu kiganiro n’abanyamakuru (Ifoto/R. Nshungu)
Nubwo bishimira ko babonye ikigo nderabuzima, abaturage bavuga ko hakiri imbogamizi za serivisi zitari zahagera, zirimo nko kwita ku babana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA ndetse n’abaganga bake.
Kuri ibi Kakooza Henry, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rwamagana, yavuze ko nk’uko bisanzwe bigenda hari serivisi bisaba kubanza kwaka uburenganzira muri Minisiteri y’ubuzima bakaba nabo bategereje.
Ati “Ikigo nderabuzima nibwo kigitangira, serivisi nk’izo, duhabwa uburenganzira na Minisante; twarabandkiye dutegereje igisubizo. Ku bijyanye n’abaganga bake, abaganga na bo tubahabwa na Minisante, n’abo dufite ni akarere kishatsemo ubushobozi.”
Iki kigo nderabuzima cyubatswe ku bufatanye bw’akarere na Better World (umuryango w’abanya-Koreya y’Epfo) kikaba cyaratanzweho asaga milliyoni 91.
Usibye Ikigo nderabuzima cya Munyiginya, abanyamakuru beretswe ibindi bikorwa bitandukanye birimo inzu 20 zubakiwe abarokoste Jenoside yakorewe abatutsi, zikaba zaratwaye miliyoni 852.
Akarere ka Rwamagana kamaze igihe kaza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo dore ku mu 2016/2017 na 2017/2018 ari aka mbere; n’uyu mwaka ubuyobozi bukaba bwizeza abaturage ko nta kabuza bazongera bakegukana igikombe.

Abanyamakuru mu kiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana (Ifoto/R. Nshungu)
Nshungu Raoul
