Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwamagana: Hamenewe mu ruhame ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni ebyiri

Ibiyobyabwenge nibyo biza ku isonga mu byaha  bihungabanya umutekano w’abaturage, Polisi y’u Rwanda ikaba yarahagurukiye  kubirwanya, kugira ngo umuturage w’u Rwanda abeho afite ubuzima bwiza kandi afite umutekano usesuye.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 24 Mata 2019, mu karere ka Rwamagana umurenge wa Nzige, ubwo hamenwaga  ibiyobyabwenge byagiye bifatirwa  mu duce dutandukanye tw’uyu murenge.

Superintendent of Police (SP) James Rutaremara, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko ku bufatanye n’abaturage Polisi ikorera mu murenge wa Nzige yafashe ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi, Kanyanga n’inzoga zitemewe  bikamenerwa mu ruhame, kugira ngo buri muturage wese amenye ububi byabyo.

Yibukije abaturage  ko  umutekano wabo bagomba kuwugiramo uruhare barwanya umuntu wese ufite umugambi wo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Umutekano n’ikintu buri muntu wese yifuza kugira, kuwugeraho bisaba kwitandukanya n’icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kuko aribyo biri ku isonga mu byaha bihungabanya umutekano. Murasabwa kumva ko umutekano wanyu nk’abaturage mugomba kuwuharanira murwanya umuntu wese ukora ibinyuranyije n’amategeko.”

SP Rutaremara yakomeje abwira abaturage  ko ibiyobyabwenge aho byagaragaye ariho hakunda kubarizwa ibyaha birimo, ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango, gufata kungufu ndetse n’ibindi byaha bitandukanye.

SP Rutaremara akomeza abwira abaturage ko Polisi itazihanganira uwari we wese ufite umutina wo gukwirakwiza ibiyobyabwenge, agasoza ashimira abaturage uruhare bagize kugira ngo ibyamenwe bifatwe, akanabashishikariza gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano  kugira ngo ibyaha bibashe gukumirwa.

Umushinjyacyaha mu rukiko rw’ibanze rw’umurenge wa Nzige, Ntirushwamaboko Etienne, nawe yabwiye abaturage ko kwishora mu biyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko akibutsa buri wese kubyirinda kuko iyo abifatiwemo agerwaho n’ibihano biremereye.

Yagize ati “Urabicuruza, ukabinywa wabifatirwamo ukabihanirwa n’amategeko bikakugiraho ingaruka kuko amafaranga ubawashoye urayabura ndetse akanafungwa bityo akaba umutwaro ku muryango we.”

Ntirushwamaboko yibukije abaturage ko mu itegeko rihana ibiyobyabwenge harimo n’igifungo cya burundu, abasaba kubireka  bagashaka ibindi bakora byabagirira akamaro.

Ibiyobyabwenge byamenwe bifite agaciro ka Miliyoni 2.720.100 y’amafaranga y’u Rwanda bikaba birimo urumogi, Kanyanga n’inzoga zitemewe zitandukanye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities