Nyirankunengwa na musaza we Munungu bakomoka mu Nyantango ya Muterahejuru, bagiriye murumuna Nyamishaba inama nziza yo kwita kubwanditsi bw’ibitabo, bagashimangira amateka nyayo akunze kwitwa nyirantagorama!
Hakurya y’inzuzi aho Rukarara, Mbirurume na Mwogo zo mu Bufundu no mu Bunyambiriri zikomoka umusore Gatiba ka Semwaga abura umugira inama yazamuvana muri runonko n’igisigati. Biramushobera arashogoshera ajya mu Marangara gushaka amaramuko, atangira gucuruza agataro.
Nyamishaba usa n’uwarusangiye amateka na Gatiba, bahurira mu murwa baricara baraganira baratebya barishima, baraseka baramwenyura kuko bamaze kubwirana amateka banyuzemo bakiri bato.
Kazitunga uzwiho gutara amakuru agezweho abonye aba bagabo bambaye neza, arabegera, asaba umwanya Nyamishaba ngo amubwire uko abantu basirimuka nkawe, bakavuga no mu ndimi zitari iz’imiriro ntizibe na zimwe z’ababonekerwa n iy’i Rwanda cyangwa Nyabingi.
Burya rero munyarwanda wize ukanaminuza, ujye ushima Ruremabintu yaguhaye ubumenyi, ubuhanga n’ubuhanzi, wirinde kuba Sagihobe ariko ntuzashakire amaramuko n’amatungo mu bwanditsi.
Ayo uyu mutaramakuru yabwiwe na Gatiba nzayabasangiza ubutaha ariko aya Nyamishaba yo ngo ni uko yanditse Igitabo cy’amateka meza n’amakuru amenywa n’abagenzi, akabigisha akanabashimisha.
Gusa ngo inzu yagurishije Ibitabo bye “Inzira ntibwira umugenzi n’umugina wa ribara uwariraye” byagurishijwe ku buryo budasanzwe mu Rwagasabo. Mu mwaka umwe gusa byaciye agahigo hagurwa ibitabo magana atanu, ndetse havamo miliyoni eshanu z’amanyarwanda.
Icapiro rimuha icyacumi nk’igihabwa Uwiteka, atahana ibihumbi magana atanu! Amatsiko y’uyu munyamakuru ati “burya abanditsi mugira amazina meza, ariko umenya aho korora ikaramu n’Igitabo, nakwibera Gatiba nkorora inkoko, wenda yo nazageraho nkarya amagi cyangwa icyo abize bita umureti.”
Abasomyi b’iyi nkuru mwese mumfashe gusesengura mumbwire amaherezo y’uyu mwuga! Murakaramira mu gihugu, Uwiteka Imana yacu Iduha.
Profesa Pacifique MALONGA

Mutuyimana Neema Angel
April 19, 2022 at 12:22
Muraho neza mwarimu mukuru?iyi nkuru ndayikunze mu gutegereza kucyo abanditsi baronka muri uyu mwuga tuzakomeza tugaragaze ibyifuzo byacu Wenda igisubizo kizaboneka