Ku wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 25-26/02/2017 Shampiyona ya Rugby yarakomeje ku munsi wayo wa gatatu amakipe akaba yarahuye ku buryo bukurikira:
THOUSAND HILLS yatsinze LION DE FER amanota 26-7 umukino wabereye ku kibuga cyo mu Gatenga.
Ikipe ya MUHANGA yatsinze Puma y’Akarere ka Kamonyi amanota 13-5 umukino wabereye i Kabgayi aho kandi ikipe ya Puma yaje kwikura mu kibuga umukino utarangiye.
Umukino wagombaga guhuza Remera Buffaloes yakira Kigali Sharks ku kibuga cy’uruganda rwa UTEXRWA warasubitswe kubera impamvu z’ikibuga kitabotse kuri uwo munsi.
Ku cyumweru i Huye ikipe ya Kaminuza yakiriye Resilience yo mu karere ka Rusizi ihatsindirwa amanota 21-0.
Panorama
