Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Singombwa kwandikisha umwana ujyanye n’uwo mwabyaranye

Nyirasafari Esperance, Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango

Abakobwa babyarira iwabo ndetse na bamwe mu babyara batarashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko bakunda guhura n’imbogamizi zo kwandikisha abana babyaye, aho abashinzwe irangamimerere babasaba kuzana n’abo bababyaranye. Itegeko ry’umuryango rivuga ko umwana yandikwa ku mubyeyi umwemera kandi atari ngombwa ko bose bajyana.

Mu rwego rwo gufasha ababyeyi kwandikisha abana babyaye kabone n’ubwo baba baravutse ku babyeyi babana mu buryo butubahirije amategeko, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, batangiye ubukangurambaga bwo kwegera abaturage, abashinzwe irangamimerere bakaborohereza kwandikisha abana bavutse ubu bakaba batanditse mu bitabo by’irangamimerere.

Mu gusobanura kuri iyi gahunda, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 30 Nyakanga 2018, yavuze ko kuva ku wa 31 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama 2018, ari gahunda y’icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku irangamimerere.

Agira ati “Itegeko ry’umuryango ryo mu bihumbi bibiri na cumi na gatandatu, ryaje gukemura ibibazo byagaragaraga mu irangamimerere, kandi abaturage bagomba koroherezwa kugira ngo bandikishe abana babo. Ntibigisaba ko haza kwandikisha ababyeyi bombi mu gihe babana mu buryo bwemewe n’amategeko, umwe muri bo ajya kwandikisha umwana akitwaza ikigaragaza ko bashyingiranywe.”

Minisitiri Nyirasafari akomeza atangaza ko mbere iyo nyandiko yaburaga yajyaga kubishaka ndetse akitwaza n’izindi nyandiko z’urukiko ariko ubu byorohejwe.

Agira ati “Ubu byose bikorerwa ku murenge aho abaturage batuye. Umwana wavutse agomba kwandikishwa n’ababyeyi ndetse n’uwatoraguwe ku muhanda, ababyawe n’abakiri bato, ababyaye batabana n’abagabo bose abana babo bagomba kwandikishwa.”

Akomeza avuga ko imbogamizi ziza ku bashinzwe irangamimerere batemera ku bandika bakabatuma abo babyaranye kandi nta na hamwe amategeko avuga ko uwandikisha umwana agomba kuba ari kumwe n’uwo babyaranye.

Agira ati “Wowe umwemera ni wowe wandikisha umwana kuko agomba kwandikwa k’umwemera gusa. Mu gihe mutasezeranye iyo amwemera mugomba kujyana akabisinyira nk’umugabo mubana. Ubyanze abyemezwa n’amategeko, ariko kandi nta mwana utagomba kwandikwa ngo ni uko se adahari cyangwa atamwemeye.”

Kutandikisha umwana bimubuza uburenganzira bwe kandi bigomba gukorwa mu gihe cyateganyijwe. Iyo umwana akivuka yandikwa mu bitabo byo kwa muganga, umubyeyi akajya kubimenyekanisha ku murenge bitarenze iminsi mirongo itatu. Ubu harigwa uburyo umwana wandikiwe kwa muganga, umubyeyi bitari ngombwa ko azajya ajya ku murenge, ababyeyi bakaba basabwa gutegura amazina y’umwana hakiri kare.

Gahunda ku bukangurambaga ku irangamimerere yatangirijwe mu murenge wa Mimuri, Akarere ka Nyagatare, bukazasorezwa ahandi bazateganya nyuma.

Mu mwaka wa 2016 ubukangurambaga ku irangamimerere bwasize, mu kwezi kumwe, abana 621,862 banditswe; na ho imiryango yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko yasezeranye icyo gihe igera ku 12,632.

Munezero Jeanne d’Arc

1 Comment

1 Comment

  1. Morada

    April 8, 2021 at 09:23

    Mudufashe hari imirenge ahari amakuru ajyanye no kwandikisha umwana bataramenya ko atari ihame k ababyeyi bose bajybana kumurenge. Murakoze nibura ubukangurambaga burakenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities