Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Sudan y’Epfo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abaPolisi bari mu butumwa bwa Loni

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Emmanuel K Gasana ku wa 8 Nzeri 2018, yasuye abapolisi b’u Rwanda bakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS) muri Sudani y’Epfo.

IGP Emmanuel K. Gasana  yasuye abapolisi bagera kuri 350 mu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, harimo abo mu   itsinda rya (FPUs) bafite inshingano zo gucunga umutekano w’impunzi ndetse no kurinda abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakorera mu murwa mukuru Juba, hakaba n’abapolisi bo mu itsinda rya (IPOs) bakora nk’abajyanama n’abagenzuzi.

IGP Gasana yasabye aba bapolisi kurushaho gukora kinyamwuga.Yagize ati “Imyitwarire myiza, gukunda akazi nibyo bifasha abapolisi b’u Rwanda hirya no hino ku isi gusohoza neza ubutumwa igihugu kiba cyabatumye. Twizera ko iyi myitwarire izakomeza kubaranga kugeza mushoje imirimo yanyu mugatahukana ishema mugihugu cyanyu.”

IGP Gasana asoza asaba aba bapolisi kujya bazirikana indagagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda aho ari hose, gukorana neza nabagenzi babo baturuka mu bindi bihugu, kuko bizabafasha gukora neza insingano zabo.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi bagera kuri 587 mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudan y’epfo, muri bo 559 bari mu matsinda abiri (FPUs) akorera mu murwa mu kuru Juba, irindi tsina rya (FPU) rigizwe n’abapolisi kazi rikorera mu gace ka Malakal, mu gihe 28 bakora nka IPOs (Police Officers) mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu buzwi nka UNMISS.

Mu mwaka wa 2011, Polisi y’u Rwanda (RNP) yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Sudan y’Epfo (SSNPS), agamije ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birimo guhanahana amakuru, guhana amahugurwa ndetse n’impuguke zifite ubumenyi butandukanye.

U Rwanda rumaze gutanga amahugurwa ku bapolisi ba Sudan y’Epfo, mu byiciro bitandukanye kugeza ku masomo ahabwa ba ofisiye bakuru muri za Polisi z’ibihugu byombi (Police Senior Command and staff course).

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa UNMISS bushimira abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, umurava bakorana haba mu bikorwa byo kurinda abaturage ndetse no mu zindi nshingano baba bahawe.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities