Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda batsindiye igihembo cy’irushanwa “DANCON March”

Cpl Imenyabayo ari mu rugendo (Ifoto/RNP)

Abapolisi 16 bahagarariye Polisi y’u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo bifatanyije na bagenzi babo baturutse mu bihugu 44 mu gukora urugendo ruzwi ku izina rya “DANCON March”.

Uru rugendo rwa DANCON ni umuco w’ingabo za Danemark, zikaba zararutangije mu mwaka wa 1972 rukomeza gukorwa n’abasirikari b’icyo gihugu aho bakorera hose, rukaba rwaratangijwe ubwo ingabo z’icyo gihugu zari zaroherejwe mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Chypres.

Urwo rugendo rwakozwe ku wa gatandatu tariki 10 Werurwe 2018, aho abarwitabiriye basiganwaga ahantu hareshya n’ibilometero 10 banahetse igikapu kirimo ibiro icumi.

Kaporali Imenyabayo Joseph wo muri Polisi y’u Rwanda ni we wegukanye iryo rushanwa, aho yakoresheje amasaha abiri n’iminota mirongo itatu n’ibiri.

Kaporali Imenyabayo ni umwe mu bagize umutwe wa kabiri  w’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro urimo gukorera kuri ubu muri Sudani y’Epfo.

Uru rugendo rwakozwe muri Sudani y’epfo, rwateguwe n’itsinda ry’abasirikare baturutse muri Danemark bafatanyije n’ubuyobozi bushinzwe imibereho myiza y’ingabo ziri mu butumwa bwumuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo, hagamijwe kubungabunga ubuzima na morale binyujijwe mu myitozo ngororamubiri.

Ikindi ni uko uru rugendo rubafasha gusabana no guteza imbere imibanire hagati y’abasirikari, abapolisi n’abasivile bari mu butumwa bwo kugarura amahoro baturutse mu bihugu bitandukanye.

Iri rushanwa ryahuje abagera kuri 350 baturutse mu bihugu 44, kandi abarusoje bose bahawe impamyabushobozi n’imidari y’ishimwe

Kaporali Imenyabayo yavuze ko iyi ntsinzi ayikesha ubufasha yahawe na bagenzi be bakorana. Yagize ati “Twakoreraga hamwe tukazamurana, bagenzi banjye banshyigikiye tugera ku ntsinzi. Iyi ni intsinzi y’itsinda ryose, ishami nkoreramo ndetse no ku gihugu cyacu.”

Uhagarariye Danemark, Soren Glargaard Rich, yashimiye abitabiriye irushanwa bose. Agira ati: “Iki gikorwa ni uburyo budufasha guhura no gufatanya.”

Umuyobozi w’itsinda rya  kabiri ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu, ACP Bosco Rangira, yashimiye ikipe yose y’abitabiriye irushanwa ku bufatanye bwabaranze bukabafasha gutsinda.

Yongeye kubibutsa ko ari umuco mwiza ku bapolisi b’u Rwanda gukora imyitozo ngororamubiri ibafasha guhorana imbaraga kugirango bagere ku nshingano zabo aho bakorera hose.

Inkuru dukesha Polisi y’igihugu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities