Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 05 Mutarama 2019, ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino njyarugamba uzwi ku izina rya Taekwondo, yagukanye imidari 18 muri yo harimo irindwi ya Zahabu, mu bagabo no mu bagore.
Muri shampiyona y’igihugu mu mukino wa Taekwondo (Rwanda National Taekwondo Championship) tariki ya 3-5 Mutarama 2019, abakinnyi ba Polisi batwaye imidali 18, harimo irindwi ya Zahabu, irindwi ya Silver n’indi ine ya Bronze.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, iyi midari yose yatwawe ku mpande zombi ku bagabo n’abagore bari mu kiciro cy’abarengeje imyaka 18.
Ubusanzwe mu mukino wa Taekwondo ikipe iba ifite ibyiciro bitatu (3), abana batoya bari munsi y’imyaka 10 (Cadets), abisumbuyeho bari munsi y’imyaka 18 (Junior) n’abakuru bari hejuru y’imyaka 18 (Senior).
Polisi Taekwondo yegukanye ibikombe bine (4), harimo bibiri (2) byahawe ikipe n’ibindi bibiri (2) byahawe abakinnyi ku giti cyabo.
Kayitare Benon yahawe igikombe mu bagabo bitwaye neza na ho Uwayo Clarisse ahabwa igikombe cy’umukinnyi witwaye neza mu bagore.
Ikipe ya Polisi yo ikaba yahize andi makipe itwara ibikombe bibiri (2) n’imidari 18 mu kiciro cy’abakuru gusa, iba iya gatatu (3) muri rusange mu makipe 16 yitabiriye irushanwa.
Umutoza w’ikipe ya Polisi Taekwondo Bagire Alain Irene akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu yavuze ko ari ibintu bishimishije kuba ikipe imaze amezi umunani gusa (8) gusa ariko ubu ikaba irimo kwitwara neza haba mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga.
Avuga ko byose bituruka ku murava n’ubwitange bw’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba Polisi y’igihugu bakaba bahora hafi y’abakinnyi.
Yagize ati “Birashimishije cyane, iyi kipe imaze amezi agera ku munani gusa ivutse ariko irimo kwitwara neza. Byose birava mu mbaraga z’abakinnyi, bafite ubushake kandi n’abayobozi ba Polisi y’u Rwanda baba hafi y’ikipe bakayiha ibyo ikeneye.”
Yakomeje avuga ko abakinnyi babonye igihe gihagije cyo kwitoza kuko mu minsi mikuru yose bo bari bahugiye mu myitozo bitegura iyi shampiyona y’igihugu.
Kayitare Benon ni kapiteni w’ikipe ya Polisi, ku mukino wa nyuma (Final) aho babiri babiri barwana yatsinze mugenzi we bakina mu ikipe imwe Kwibuka Emmanuel, bimuhesha umudari wa zahabu. Kayitare kandi yanegukanye umudari w’umuringa (silver) ahize abandi mu myiyerekano.
We na mugenzi we Uwababyeyi Delphine nyuma yo kwegukana imidari ya zahabu bavuze ko intego ari ukuzagera mu marushanwa mpuzamahanga ya Olympic.
Panorama
