Panorama Sports
Tyson Fury wari ikirangirire mu mikino y’iteramakofe yasezeye ubugira kabiri ku bakunzi b’uyu mukino.
Fury yaherukaga kurwana mu kwezi k’Ukuboza 2024, ubwo yatsindwaga mu mikino yo kwishyura y’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe ku Isi, WBA (World Boxing Association), aho yatsinzwe Oleksandr Usyk.
Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko mbere yatangaje ko yeguye nyuma yo gutsinda Dillian Whyte muri Mata 2022 ariko agaruka nyuma y’amezi atandatu.
Uyu mwongereza mu ijoro ryo ku wa 13/01/2025 atangaza ko asezeye kuri uyu mukino, yavuze ko yishimira ibihe byiza n’uduhigo yagiye yesa turimo gutsinda imikino 34 ikurikirana adatsindwa.
Agira ati “Muraho mwese! Ndashaka gutangaza ko nasezeye mu mukino w’iteramakofe, nagize ibihe byiza kandi biryoshye… Ndashimira buri umwe wese wambaye hafi muri iki gihe cyose nari maze nkina uyu mukino.”
Uyu mwongereza abamuzi bemeza ko ari umwe mu bakomeye babayeho muri uyu mukino w’iteramakofe.
Tyson Fury yatwaye imikandara itandukanye irimo uwo mu 2018 nyuma yo gutsinda inshuro ebyiri Deontay Wilder ndetse akamusubira muri 2020.
