Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda rwasabye u Budage guhindura Ambasaderi wabwo i Kigali nyuma ‘y’amakosa akomeye’

Uwari Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste, yasabiwe guhindurwa nyuma y'amakosa akomeye yakoze (Ifoto/Igihe.com)

Guverinoma y’u Budage yasabwe guhindura Ambasaderi wayo mu Rwanda nyuma y’amakosa akomeye yakozwe na Dr. Peter Woeste wari uyihagarariye, u Rwanda rugasaba ko hakoherezwa undi.

Dr. Peter Woeste yari Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda kuva mu 2016 kuko mu Ukwakira k’uwo mwaka aribwo yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagarira inyungu z’igihugu cye i Kigali.

Izi mpapuro yazitangiye igihe kimwe n’abandi bahagarariye ibihugu birimo Portugal, Singapore na Finland.

Hari hashize iminsi mu itangazamakuru hari amakuru avuga ko uyu mu Ambasaderi yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabwiye IGIHE ko atirukanywe ahubwo yasabiwe gusimburwa.

Ati “Ntabwo yirukanywe, ahubwo twasabye Guverinoma ye kumuhindura kubera amakosa akomeye yakoze.”

Ntabwo Amb. Nduhungirehe yigeze yifuza gusobanura mu buryo burambuye amakosa yakozwe na Amb. Woeste gusa yashimangiye ko bigendanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi, aricyo cyari gikwiriye.

Yavuze ko iyo Ambasaderi akoze amakosa, ashobora gusabirwa guhindurwa. Ati “Yego, iyo yakoze amakosa. Kubera umubano mwiza dufitanye n’u Budage, twasanze atari ngombwa gufata ibyemezo birenze icyo.”

Dr. Peter Woeste wavukiye mu Mujyi wa Werdohl mu Budage kuwa 21 Werurwe 1958, ni umugabo wubatse ufite abana batatu.

Yize muri Kaminuza ya Marburg mu Budage, iya Lausanne mu Busuwisi arangiza ari Umunyamategeko w’umwuga bimuha uburenganzira bwo kuba yakora mu Budage nk’umucamanza.

Yabonye impamyabumenyi y’Ikirenga mu mategeko mu 1986 ubwo yari umwarimu muri Kaminuza, nyuma atangira urugendo rwe nk’umudipolomate mu 1989.

Usibye kuba Umunyamategeko, mbere yo kwinjira mu bijyanye na dipolomasi yakoze nk’umunyamakuru. Yabaye Ambasaderi w’u Budage muri Malawi aho yavuye azanwa mu Rwanda.

Mbere gato yari yarakoze mu rwego rushinzwe ububanyi n’amahanga rw’u Budage mu bice bitandukanye nko muri Mongolia, Afurika y’Epfo, muri Loni n’ahandi.

U Budage butera inkunga u Rwanda mu bijyanye na TVET, iyubakwa ry’ibigo nderabuzima, amasoko, amashuri n’imihanda, gutanga amashanyarazi, guca amaterasi, ikoranabuhanga n’ishoramari, aho kugeza ubu hari ibigo 25 by’ishoramari bikorera mu Rwanda birimo Strawtec, AB Bank, Mobisol n’ibindi.

Igihe.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities