Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda rwiteguye kwakira inama mpuzamahanga y’ababaruramari b’umwuga

Munezero Jeanne d’Arc

Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR) rutangaza ko rwitegiye kwakira inama nyafurika yiga ku ibaruramari ry’umwuga izwi nka “African Congress of Accountants (ACOA)”, iteganyijwe kuba ku wa 6-9 Gicurasi 2025. Iyi nama izabera muri Kigali Convention Center, izitabirwa n’inzobere mu mwuga, abayobozi n’ababaruramari bose hamwe basaga 2000, baturutse mu bihugu bisaga 65 byo hirya no hino ku Isi.

Ni inama irimo gutegurwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibaruramari mu Rwanda, ICPAR gifatanyije n’Umuryango Nyafurika ugamije guteza imbere ababaruramari b’umwunga (PAFA) ikaba igiye kuba ku nshuro ya munani, izaba ari ubwa mbere u Rwanda ruyakiriye.

Ibi byagarutsweho ubwo bari mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bwa ICPAR n’itangazamakuru ku wa 2 Mata 2025, bwasobanuye ko iyo nama izaba ari amahirwe ku Rwanda yo kugaragaza ko rufite ababaruramari, kandi bafite ubushobozi bwo gukora ku rwego mpuzamahanga.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro, atangaza ko kugaragaza ko mu gihugu hari ababaruramari b’umwuga ari amahirwe akomeye ku ishoramari.

Agira ati “Mu 1999 hari umushoramari w’umugore wari uturutse i Burayi waje mu Rwanda abaza uwari ukuriye imari muri MTN ati ‘ariko mu Rwanda hari ababaruramari b’umwuga bahaba?’. Mu Rwanda icyo gihe hari hashize umwaka umwe hatangijwe gahunda y’Icyerecyezo 2020 ariko hari ababaruramari nka babiri cyangwa batatu gusa mu gihugu hose.”

Biraro agaragaza kandi ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere ababaruramari bayigiramo uruhare haba mu Cyerecyezo 2020, EDPRS zombi na NST ya mbere n’iya kabiri ndetse ko kuba bahari b’umwuga ari andi mahirwe y’ishoramari.

Akomeza agira ati “Umushoramari uzaza mu Rwanda ntazajya ashidikanya ku babaruramari bacu cyangwa ngo akoreshe andi mafaranga ajya gushaka ababaruramari b’umwuga iwabo.”

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Miramago Amin, agaragaza ko u Rwanda rwiteguye neza iyo nama kandi ruzayungukiramo byinshi. Agira ati “Murabizi ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo ko Kigali iba igicumbi mpuzamahanga cy’imari. Iyo urebye imwe mu myuga ikenewe mu Rwanda kugira ngo iyo ntego igerweho harimo ibaruramari.”

Akomeza agira ati “Turashaka kugaragaza umusaruro w’ibaruramari, rishobora kuzana mu iterambere ry’Igihugu, kuko ubungubu iyo urebye ibigo byo ku Isi, kugira ngo urebe ko biteye imbere ntabwo bakireba amafaranga cyinjije gusa ahubwo bareba n’uko giteza imbere abaturage ndetse abantu bazamenyeraho uko ibihugu bitera imbere n’impamvu bishoboka…”

Atanga urugero agira ati “Mbere ya 1994 ibaruramari ryari umwuga utarashyizwemo imbaraga cyane kuko iyo wavugaga ‘comptable’ abantu baravugaga ngo ni koramo ntabure. […]. Ubu imibare y’ababaruramari yarazamutse kuko uyu munsi hari abagera ku 1300 n’abanyeshuri basaga 6000 bari kubyiga.Twanavuganye n’inzego bireba twumvikana ko rimwe mu masomo yacu rya CAT ryajyanwa mu mashuri yisumbuye ku buryo abaharangije bajya batanga izo serivise mu buryo butagoye.”

Avuga kandi ko muri iyo gahunda yo kongera umubare w’ababaruramari ICPAR ifite gahunda y’uko ibizamini bya CPA na CAT byakorwaga imbonankubone byakwimukira kuri internet mu rwego rwo korohereza abiga ayo masomo gukorera ibizamini aho bari hose mu gihugu. ICPAR buri mwaka itanga ibizamini by’ababruramari b’umwuga mu masomo azwi nka CPA na CAT inshuro enye.

CPA ni ibizamini bihabwa ababaruramari b’umwuga ku rwego rwisumbuye nko muri kaminuza aho kugira ngo ugihabwe bisaba kuba warasoje amasomo 18 atangwa kandi ukayatsinda neza.

Ni mu gihe CAT yo ari iy’ababaruramari b’abatekinisiye, ikabarwa nk’iy’ibanze, ni ukuvuga ko igenewe abasoje amashuri yisumbuye, aho uyihabwa bisaba kuba yaratsinze neza amasomo agera kuri 11 ayigize.

Ubuyobozi bwa ICPAR mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 2 Mata 2025

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities