Abantu nibura 90 bapfuye bazize iturika ryabereye mu kirombe gicukurwamo amakara mu Bushinwa, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru rya Leta.
Iryo turika ryabereye mu kirombe cy’amakara cya Liushenyu, gicungwa n’itsinda rya Tongzhou, mu Ntara ya Shanxi.
Abatabazi amagana boherejwe aho byabereye, amashusho yatangajwe n’itangazamakuru rya Leta akerekana abaganga batwaye inkomere ku ngobyi, inyuma hari n’imbangukiragutabara kandi ubwo butabazi burakomeje.
Iryo turika ryabaye saa moya n’iminota 29 z’umugoroba kuri uyu wa Gatanu ku isaha yaho (11:29 GMT), mu gihe bivugwa ko abakozi 247 bari bari ku kazi muri icyo kirombe.
Nyuma y’iyi mpanuka, Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yasabye ko hakorwa ibishoboka byose mu kuvura abakomeretse no gushakisha abarokotse ngo bahabwe ubutabazi.
Yanategetse ko hakorwa iperereza ku cyateye iyo mpanuka kandi ababigizemo uruhare bakabihanirwa.
Nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru rya Leta, abayobozi b’icyo kirombe bamaze gutabwa muri yombi.
Icyateye iturika rya gaze ntikiramenyekana neza, ariko itangazamakuru ryatangaje ko urugero rwa monoxyde de carbone — gaze ifite uburozi bukabije kandi idafite impumuro — rwari rwarenze urugero rwemewe muri icyo kirombe.
Niyo kugeza ubu bikekwa kuba intandaro y’iryo turika ryahitanye abo bakozi.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, impanuka zihitana abantu benshi zari zisanzwe mu nganda z’ubucukuzi bw’amakara mu Bushinwa, ariko mu myaka ya vuba amategeko y’umutekano yarakajijwe bituma habaho igabanuka rifatika ry’ibyo byago.
Minisiteri y’u Bushinwa ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yohereje abantu 345 bo mu matsinda atandatu y’ubutabazi kugira ngo bafashe muri icyo gikorwa.

















































































































































































