Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ukuboza 2018, Ikipe ya Manchester United yashyize hanze ubutumwa bugenewe itangazamakuru, igaragaza ko yamaze gutandukana n’umutoza Josée Felix Mourinho, ikaba igomba gushyiraho umutoza w’agateganyo uzayifasha kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Josée Felix Mourinho yinjiye muri Manchester United ku wa 27 Gicurasi 2016, akaba atandukanye nay o ku wa 18 Ukuboza 2018. Muri uku kwezi ni bwo ikipe ya Chelsea yamusezereraga, kuko yatandukanye nay o ku wa 17 Ukuboza 2015.
Manchester United mu itangazo ryayo igaragaza ko impande zombi zamaze gutandukana, ishimira Josée Mário dos Santos Mourinho Félix ku byo yabagejejeho nubwo atari byinshi nk’uko byari byitezwe.
Itangazo rigira riti “Ikipe irifuza gushimira Jose ku kazi yakoze nk’umutoza wa Manchester United kandi imwifuriza ibyiza mu gihe kiri imbere.
Umutoza mushya w’agateganyo araza gushyirwaho uzageza mu mpera z’uyu mwaka wa shampiyona, mu gihe ikipe ikomeje inzira zo gushaka umutoza mukuru mushya.”
Mourinho yirukanywe nyuma yo gutsindwa na mukeba Liverpool mu mpera z’iki cyumweru ibitego 3-1, ibintu byababaje cyane abayobozi ba Manchester United bayobowe na Edward Gareth Woodward.
Mu myaka itatu y’imikino Mourinho yari amaze muri iyi kipe yashoye miliyoni 391 z’amapawundi ariko ntiyashobora kwegukana igikombe cya shampiyona cyangwa Champions League.
Josée Mourinho wafashije Manchester United gutwara ibikombe bitatu; EFL Cup 2017, Community Shield 2016 na UEFA Europa League 2016–17 yirukanywe akiri mu marushanwa ya Champions League, akaba yahise ahabwa imperekeza ya miliyoni 26 z’amapawundi.
Panorama
