Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umurenge wa Kimironko wahembwe imodoka mu kwimakaza isuku n’umutekano

Mapambano Nyiridandi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko yicaye mu modoka bahembwe afite n'igikombe (Ifoto/RNP)

Polisi y’u Rwanda yashimiye Umurenge wa Kimironko wahize iyindi mu kwimakaza ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali ku nshuro ya munani, uhabwa imodoka izabafasha gukomeza gushimangira no kunoza ibyo bagezeho mu isuku no kwicungira umutekano.

Umuhango wo gusoza ubu bukangurambaga wabaye kuri uyu wa 3 Kanama 2019, witabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza, abayobozi b’inzego z’ibanze, abagize inzego z’umutekano n’abandi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, ashyikiriza urufunguzo rw’imodoka Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyiridandi (Ifoto/RNP)

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yashimye Umurenge wa Kimironko wabaye uwa mbere mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano ndetse n’Akarere ka Gasabo kabaye aka mbere, akebura imirenge yabaye iya nyuma ayisaba ko ubutaha yazikosora.

Ati “Turashima ababaye abambere cyane cyane umurenge wa Kimironko wahembwe imodoka. Abandi murebereho k’uburyo n’abaje ku myanya y’inyuma ubutaha muzikosora. Ubutaha abazajya baza mu myanya ya nyuma bazajya babazwa icyabiteye.”

Misitiri Shyaka yashimye Polisi y’u Rwanda uruhare igira mu gutuma umujyi wa Kigali uza ku isonga mu mijyi ifite isuku n’umutekano ku Isi yose. Yagize ati “Umujyi wa Kigali uri mu mijyi ya mbere ku Isi aho umuturage akora yisanzuye, agakora ibyo yemererwa n’amategeko igihe cyose ntankomyi, akajya aho ashaka ntakimuhutaza mu nzira, ibyo biterwa n’imbaraga Polisi y’igihugu ikoresha mu kurinda umujyi wacu.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko mu myaka umunani ubu bukanurambaga  ku isuku n’umutekano bwagejeje umujyi wa Kigali ahantu heza ku ruhando mpuzamahanga, asaba ko ubu bukangurambaga bwakwaguka bukagera hirya no hino mu gihugu kuko hari ahantu henshi mu gihugu hakigaragara isuku nkeya.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Dan Munyuza yavuze ko isuku n’umutekano byombi byuzuzanya ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali bashyize hamwe imbaraga mu rugamba rwo kurwanya umwanda ndetse no kubumbatira umutekano.

Yagize ati “Isuku n’umutekano byombi biruzuzanya kuko ahari isuku nkeya haba hari uburwayi, ntacyo byaba  bimariye Polisi y’igihugu kurinda abaturage badafite ubuzima buzira umuze. Polisi ikorana n’izindi nzego mu kuzamura imibereho n’imyumvire y’umuturage kugira ngo yirinde ibyamuteza umutekano mucye birimo n’umwanda. Nicyo ubu bukandurambaga buvuze.”

IGP Munyuza yakanguriye inzego zose kugira ubufatanye mu gukangurira abaturage bose ibyiza byo kugira isuku kuko uwayimakaje aba yirinda byinshi bibi. Ati “Ni amakosa kureberera umuntu ukwirakwiza umwanda, niba umubonye mukebure kuko ashobora guteza uburwayi abandi biturutse kuri wa mwanda.”

Yakomeje agira ati “Ubu bukangurambaga bufashe buri wese kumva ko isuku n’umutekano bimureba kandi abigiremo uruhare. Ntacyo ubuyobozi bwageraho cyangwa inzego z’umutekano zidafatanyije namwe abaturage. Uko iterambere ryihuta niko n’imyumvire yacu ikwiye kuzamuka, ikibi tukakibona kare tukagikumira kitaragira ingaruka.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yanagarutse ku biyobyabwenge bikomeje kwangiza ubuzima bw’abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, avuga ko kubirwanya bisaba ubufatanye kandi ababyeyi bagahora bibutsa abana babo ko ibiyobyabwenge byica ejo heza h’uwabyishoyemo.

Mapambano Nyiridandi ahabwa igihembo na IGP Dan Munyuza Umukuru wa Polisi y’igihugu (Ifoto/RNP)

Nyiridandi Mapambano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko wabaye uwa mbere mu kwimakaza umuco w’isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali, yashimiye Polisi yabahaye imodoka, avuga ko izabafasha gukomeza gutsimbataza umutekano n’isuku aho batuye n’aho bakorera nko mu masoko n’ahandi.

Yashimangiye ko ubufatanye n’abaturage aribwo butumye begukana iyi modoka kandi yizeza ko igiye kuborohereza akazi cyane cyane ako kwicungira umutekano kugira ngo bakomeze gutura batuje.

Yagize ati “Abaturage bacu bakusanya umusanzu w’abakora irondo n’isuku hakiri kare kugira ngo bahabwe ishimwe ryabo ku gihe, buri rugo rwashyizeho amatara y’umutekano ku ngo zabo kugira ngo mu gihe cy’ijoro habe habona ndetse buri rugo rufite ikayi y’umutekano aho buri muturage yandikamo umushyitsi wa musuye kandi akabimeyesha ubuyobozi bw’umudugudu  kugirango hamenyekane ushobora kuza mu murenge atazwi. Ibyo byose nibyo bitumye twegukana iki gikombe kandi tugituye abaturage bacu dufatanya umunsi ku wundi.”

Ubukangurambaga bugamije kwimakaza isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali bumara amezi atandatu, bukaba bwabaye ku nshuro ya munani, aho imirenge ihabwa amanota, uhize iyindi ukegukana igihembo nyamukuru cy’imodoka yo kujya ibafasha mu kwicungira umutekano no mu bugenzuzi bw’isuku.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities