Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi watanze inkunga igera kuri miliyari 10 Frw mu gushyigikira NST1 no guhanga imirimo mishya

Ambasaderi Nicola Bellomo uhagarariye EU mu Rwanda na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 10 z’amayero, ni ukuvuga akabakaba miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu bikorwa byo gushyigikira iterambere ry’Urwego rw’Abikorera (PSF) no guhanga imirimo mishya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nyakanga 2020, nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel na Ambasaderi Nicola Bellomo uhagarariye EU mu Rwanda basinye aya masezerano.

Inkunga yatanzwe iri muri miliyoni €460, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemereye u Rwanda kugeza mu mpera za 2020.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha u Rwanda mu rugendo rwo guhanga imirimo mishya ku rubyiruko ariko hibandwa cyane ku byiciro byagaragaje ko byihutisha iterambere kandi bigatanga n’akazi ku bantu benshi nk’icy’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga n’urwego rw’ubukerarugendo.

Ariya mafaranga azakoreshwa mu ngeri ebyiri, ubwa mbere izakoreshwa mu ubukerarugendo ikazahabwa Rwanda Polytechnic, igafatanya n’Ishami rishinzwe ubukerarugendo rya Federasiyo y’abikorera ku giti cyabo, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, byose bigakorwa bicungwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga.

Andi mafaranga azafasha urubyiruko kongera ubumenyi mu by’ubukerarugengo no kwikira abashyitsi n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubukerarugendo no kongera ubumenyi ngiro kandi  izazamura ubushobozi bw’imiyoborere y’ibigo by’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) no kubihuza n’urwego rw’abikorera; kunoza ireme ry’amahugurwa atanga; gutanga ubujyanama ku basoje amasomo mu by’ubukerarugendo y’uburyo bwo kwitwara ku isoko.

Uyu mushinga uzibanda ku guhuza ibigo bya TVET n’abikorera hagamijwe kunoza integanyanyigisho n’uburyo bw’imyigishirize.

Izita cyane ku rubyiruko rwo mu turere twa Rusizi, Rubavu, Nyagatare na  Muhanga kandi ni gahunda izafasha mu gushyiraho ibigo byigishirizwamo ikoranabuhanga n’aho abafite ibitekerezo bashobora gufashwa kubishyira mu bikorwa.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko COVID-19 yagize ingaruka zikomeye ku bikorwa by’urwego rw’abikorera, byanatumye bamwe batakaza imirimo n’ubuzima bwabo bugerwaho ingaruka.

Ati: “…Dushima umusanzu w’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi  mu kudufasha kugabanya ingaruka zatewe n’iki cyorezo  binyuze mu kubakira urubyiruko rwacu ubushobozi bwazarufasha guhanga akazi cyangwa gukora neza aho rufite…”

Ambasaderi Nicola Bellomo uhagarariye EU mu Rwanda yavuze ko inkunga yatanzwe mu gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo.

Ati “Ni ingenzi cyane bitewe n’ibihe turimo aho urwego rw’ubukerarugendo bwagizweho ingaruka kubera icyorezo cya COVID-19. Iki kibazo cyagaragaje ko mu gihe nta rwego rw’ikoranabuhanga rukomeye, biragoye kugendana n’Isi igezweho; ni yo mpamvu iyi gahunda iziye igihe ngo izibe icyuho mu rwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda.”

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko muri gahunda yayo y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere izwi nka NST1 (2017-2024) izihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ubumenyi no ku mutungo kamere w’igihugu kandi butagira uwo buheza.

Muri iyo gahunda, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yateganyije ko hazahangwa imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri miliyoni imwe n’igice bitarenze 2024.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel na Ambasaderi Nicola Bellomo uhagarariye EU mu Rwanda nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities