Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umushumba wa EPR Kiyovu aratungwa agatoki ku miyoborere ishobora kugusha itorero

Pasiteri Mukamana Jeannette, Umushumba wa Paruwasi ya EPR Kiyovu (Ifoto/EPR Kiyovu)

Paruwasi ya Kiyovu, imwe mu maparuwasi makuru y’Itorero ry’Abaperesibiteriyani mu Rwanda (EPR), iravugwamo imiyoborere igonganisha abakirisito ndetse n’imicungire mibi ishingiye ku kunyereza ibya Paruwasi.

Iravugwamo kandi imicungire idasobanutse y’umutungo, kubana n’abakire hakirengagizwa abakene, no kudasura imiryango y’amasengesho atari ayo mu kinyarwanda ndetse n’imvugo zitanoze ku bagaragaje ahari amakosa, hakanimakazwa n’icyenewabo.

Pasiteri Mukamana Jeannette, Umushumba wa EPR Paruwasi Kiyovu, avugwaho kubiba ibice mu bakirisito, kwimakaza icyenewabo, kwishyiramo abashatse kugaragaza ukuri ku bitagenda, kwimeza neza mu mitungo ya Paruwasi, imicungire mibi y’umutungo, kugonganisha inzego no kutumva abakene.

Bamwe mu bakirisito ba EPR Kiyovu baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, bavuga ko Pasiteri Mukamana acamo ibice abakirisito hagendewe ku bukire n’ubukene.

Umwe mu bahaye amakuru Ikinyamakuru Panorama ariko wadusabye ko tutazatangaza amazina ye yagize ati «Kuri we umukirisito w’umukene ntacyo avuze ahubwo kuko yigize VIP asura abakire gusa kandi aha faveri abakire n’iyo baba batujuje ibisabwa. Hari ingo zigeze kuri eshanu buri rugo ashobora kurugeramo inshuro nibura eshanu buri kwezi haba mu mibyizi cyangwa muri wikendi.»

Yakomeje atubwira ko hari ingeso yo kwishyiramo umuntu uvuze ibitagenda kuko iyo hari umubwiye ibitameze neza amwishyiramo akumva ko ari ukumurwanya akabikwiza ko kanaka amurwanya. Ikindi ngo ni uko ashobora gukekera ubusa umukirisito uwo ari we wese uzi ibye kuri we akumva ko atagaruka mu rusengero.

Havugwa kandi gucunga nabi umutungo wa Paruwasi ko atarayihabwa imodoka ya Paruwasi yahabwaga amafaranga yo gukoresha mu ngendo, imodoka iguzwe hari inama yavuze ko kuko ari we wenyine ukoresha iyo modoka ayo mafaranga yavaho ariko ubimubwiye aba umwanzi bigatuma abantu bifata bagaceceka.

Ibi byagarutsweho n’umwanditsi w’igitabo «Bari mu nzozi zitagira kirotora», cyanditswe na Sebera Edouard M., Nyakanga 2018, urup. rwa 10, agira ati «Nk’umukirisito wa E.P.R, nkaba n’Umukuru w’Itorero kandi nkaba nari nshinzwe kugenzura umutungo imikoreshereze y’amafaranga ya Paruwasi ya EPR Kiyovu, hubakwa urusengero rwa Cyuga, naje guhura n’ikibazo cy’imikoreshereze y’umutungo wa paruwasi idahwitse…»

Umwanditsi kuri urwo rupapuro akomeza agira ati «Nasanze ntakwiye guceceka ku mikorere mibi nk’iyo…» Avugamo kandi andi makosa ngo adakwiye kwihanganirwa, uretse imicungire mibi y’umutungo harimo kandi uburiganya mu mushinga wa ‘Compassion’, uburyo kwibuka kuri bamwe babihinduye umuhango, kutubahiriza amategeko agenga itorero mu gihe hafatwa ibyemezo no kutagira insengero ziberanye n’igihe.

Pasiteri Mukamana Jeannette, Umushumba wa Paruwasi ya EPR Kiyovu (Ifoto/Web EPR Kiyovu)

Twashatse kuvugana na Pasiteri Mukamana Jeannette, Umushumba wa EPR Paruwasi Kiyovu, kugira ngo aduhe amakuru y’imvaho ku yo twamenye, atubwira ko twazabanza kwaka uburenganzira Perezida akaba n’umuvugizi w’itorero, ndetse anaduha mu butumwa bugufi yandikiranye n’umuyobozi we ku wa 12 Nyakanga 2018.

Perezida akaba n’umuvugizi wa EPR, Dr Pascal Bataringaya, yatwakiriye mu biro bye ku wa 19 Nyakanga 2018. Mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru Panorama, yavuze ko Paruwasi yigenga atari ngombwa ko umushumba ugiye gutanga amakuru hari undi muntu abanza kunyuraho, anavuga ko atunguwe n’amakuru yumvise.

Yagize ati «Ayo makuru ni mashya kuri nge ariko nzakurikirana najye menye ukuri. Ikindi ni uko numva nta mpamvu umushumba akwiye kwanga gutanga amakuru kuri paruwasi ye akabanza kunyuraho kandi paruwasi yigenga.»

Kubera ko Pasiteri Mukamana Jeannette yahise ajya mu kiruhuko cy’umubyeyi, mu butumwa bugufi yaduhaye bugira buti «Muraho neza? Ndi muri congé de maternité. Icyakora uwakuntumye umubwire, umubwire muzafatanye gutegereza igihe nzayiviramo.» Nyuma yo kuva mu kiruhuko cy’umubyeyi inshuro zose twamuhamagaye ntiyongeye kwitaba telefoni habe no gusubiza ubutumwa bugufi, kugeza ubwo dutangaza iyi nkuru.

Uyu mushumba kandi avugwaho gushaka kwirukanisha bamwe mu bavugabutumwa adashaka kugira ngo yiyegereze umushumba wamubyariye umwana muri batisimu, gushyira mu nshingano z’itorero abahamijwe ibyaha n’inkiko, no gukora yishingikirije abakomeye mu itorero.

Tuzakomeza tubagezeho amakuru arambuye ajyanye n’ibi bibazo bivugwa muri EPR Kiyovu n’igihe cyose uyu mushumba azemera ko tuvugana tuzabagezaho ibyo azaba yatubwiye.

Rwanyange Rene Anthere na Munezero Jeanne d’Arc

48 Comments

48 Comments

  1. mbabazi

    April 15, 2019 at 12:57

    ejo n’undi ntibamuhaye lettre imwimura ngo ajye i Gikondo ntiyanze kugenda ahubwo agashuka président w’inama y’abakuru bakandikira Presbytery kugirango nategereje KO mucuti we Rwamunyana aza avuye Kenya ngo asese ibyemezo byako bzbyumva kimwe. none se abandi bimuriwe hamwe nawe KO batuje kuki we yumva atagenda? ariko birazwi KO atakorwaho kuko nyine murabyumva.

  2. bosco kalisa

    April 15, 2019 at 12:42

    erega pasteur jeanette ni umu pasteur utagira umuhamagaro. yishakira kuriya yarihamagaye. nta ndangagaciro n’umwe y’ubushumba agira. arasuzugura,umugome,,kwiyandarika.

    • Gggggggg

      May 19, 2019 at 21:15

      Ibyo Byose muvuga kuri Pasteur wacu Ninkibyo abayuda bavuze kuri Yesu, kd ababivugaga nibabandi yagaburiye,nibabandi yakirije Abarwayi, akabazurira abapfuye,ark Byose byari ukugirango umugambi w’Imana usohore, Mwavuga mutavuga,Pasteur Imana iramukunda kd iramukoresha, Ibyo tubibonera mubikorwa, kd Namwe satani arabakoresha kugirango mumuce intege Ibyo tubibonera mu magambo muvuga, ark mushake indi strategie mukoresha Kuko Ayo magambo ntago azamuca intege, you are already failed.

  3. Francois

    March 12, 2019 at 22:05

    Amahoro benedata umwanditsi wiyi Imana imubabarire kuko atazi ibyo akora ariko uwamuhaye amakuru atari ukuri Imana izamuhana natihana EPR ni Itorero mbayemo kuva mu ishuri ry’icyumweru iyo mikorere mwavuze ntayo rigira mbere yuko umushumba aba umushumba abanza kumenyerezwa umurimo gukunda abakristo gusengana nabo kdi muri comment mwagiye mwandika mwe abamushinja ibyaha nuko gusenga asenga bavandimwe benedata mureke twubake ubwami bw’Imana tureke amatiku kuko Imana dukorera itagira amatiku dukizwe tujye mu ijuru mwenedata nakosa umusengere aho kumushyira mu binyamakuru ikindi rwose njyewe ndahamya ko iyi nkuru ari ibinyoma Pastor bamuha rapport zuko amafaranga yakoreshejwe najya yegera amafaranga ubwo rero sinemeranya nuyu mwanditsi

  4. Abizera

    March 4, 2019 at 09:50

    Mbese aba bose bagiye kugenda? Ubwo barajyahehe? Ko nabinye ahantu hose satani ahaba

  5. Ayinkamiye

    February 27, 2019 at 22:25

    Ese nia haribo uwa kwemereye ngo n’usrbya Mukamana Jeannette, azaguhemba wamubwiye ko byakunaniye aho gusrbya umuntu w’Imana. Kuvuga ngo ararambiranye se, ntabwo ariicyenewabo ahubwo haguruka uburane n’Iyahamushyize.
    Niba umukozi w’Imana yakoze ikosa wamusengera aho kumuharabika, mujye mukurikirana kandi mwirinde mubyo muvuga. Mu buzima bwawe jya wumva byinshi, gusa uvuge make. Kubara 12:1-9 reba akaga Aroni na Miriam bahuye nako. Mugabanye inzangano ni gusebanya muri EPR Kiyovu.

  6. rekeraho

    February 17, 2019 at 16:20

    Nta murozi wabuze umukarabya koko! Sinarinziko jeanette yagira abamuvugira. Azi gutukana. Ni umushumba koko. atukana kurusha abashumba, kwishongora, kwiyemera. yageze mu kiyovu umukorogo awukoraho.

  7. rekeraho

    February 17, 2019 at 16:15

    Ntamurozi

  8. Munanira

    February 16, 2019 at 05:27

    hagomba gusaswa inzobe CG pasteur akimurwa kugirango urwikekwe ruri muri paroisse Ya KIYOVU rushire kuko urwikekwe, amagambo,….n’ibindi bishire. Dore Lambert yaragiye, Bayis yaragiye, Sebera agiye kugenda, François, Élie, désir,SILAS,Joseph,Célestin,yves,grace,Oscar,aba nabo amaherezo murababura

    • rekeraho

      February 16, 2019 at 05:32

      Usenya urwe umutiza umuhoro, hari umugabo washinze itorero rimeze nka epr i Bugesera, abava muri epr nibyo mumuyoboke.

  9. turate

    February 16, 2019 at 04:37

    Mukamana muramubeshyera ngo ni VIP KANDI ARI VVIP. ASHAKA GUSHYIRA ABAKURU MUKWAHA KWE, ABADASHAKA KUJYA MUKWAHA KWE KURI WE BABA BAMURWANYA. EZECHIAS WE YAMIZWE BUNGURI. NI WAMUNTU UTAJYA AFATA ICYEMEZO. NI NYAMUJYA IYO BIJYA. NAHO MUKAMANA YIGISHA IMANA ATAZI. AGOMBA KUGATUZA AMAFARANGA YANYEREJWE. EPR NAYO IRAHISHIRA AMAKOSA NGO ITAGARAGARA NABI NTABYEMEZO IJYA IFATIRA ABAJURA BAYIBAMO.

  10. mucyo

    February 15, 2019 at 14:35

    Célestin ikibyimbye kigomba kumeneka. ibyo bibazo muri EPR mugirq mukabipfukirana kandi bihari Nibo badaimoni. ahubwo babinjiranyd kera, niyo mpamvu aho gukira risubira inyuma. umunyamakuru yakoze turamushima. Ngo EPR ntabibazo bari bihari? ahubwo niyo fini rifite ibibazo kurusha ayandi.

  11. jeanne

    February 14, 2019 at 17:26

    pasteur Mukamana Jeanette kubera gukunda amafaranga abakristo bamuhimbye Rwanda Revenue. Nimwumva abantu bagqniriye ukumva ijambo Rwanda Revenue ni pasteur Jeanette bazaba bavuga.

  12. CELESTIN

    February 14, 2019 at 08:47

    Umudayimoni ushaka kuzana amatiku muri EPR mumwamaganire kure ,kuko EPR yari mumatorero make atarimo ibibazo by’amatiku none barashaka kuzanamo iyo ndwara
    yazonze amatorero menshi.Toka daimoni katika jina la yesu.

  13. Titi Camara

    February 13, 2019 at 07:00

    EPR ni itorero rikura nk’isabune. niyo ikura ishira.Abakristo bâ EPR aho kwiyongera baragabanuka. Biterwa n’iki? ikibitera ni abapastor babi batazi icyo bakora, bishakira inyungu zabo n’a jeanette. Burya abahamya bâ Yehova ibyo bigisha ni ukuru PE. amadini yiyita KO ari aya gikristo awhingiye ku kinyoma

  14. yohana

    February 13, 2019 at 05:37

    pasteur jeanette muri kamereye ni umuntu urangwa n’ikiburi ni gushira isoni

  15. Paul

    February 12, 2019 at 20:15

    Sebera mubanze mumushyire hasi. Yabaye intwali ntiyajya mu bujajwa ashyira ibitekerezo bye mu gitabo, uzabigiraho ikibazo nawe azandike amunyomoze. Uyu mugabo ni umuhanga nasomye igitabo cye kuko yashyizemo na preuve z’amafoto byerekana ko ibyo avuga abifitiye gihamya. Abavuga ko ashaka imyanya rero, mwicecekere kuko umusaza Imana yamuhaye umugisha iyo myanya ntacyo yamwongerera. Jeanette ho rero, muvuze bwakwira bugacya.Ubujura bwe menya ari héréditaire kuko niba se yariciwe mu bitoki nk’uko yabyivugiye, nta kuntu amafaranga yari bumugwe neza gusa yimurwe mu kiyovu haze amaraso mashya kdi Imana Imwegere yongere imwihishurire kuko arababaje

  16. nsenga

    February 12, 2019 at 07:10

    ntimugire Uwo mubeshyera. wowe wiyise zuzi n’undi wiyise Umukozi w’imana. pasteur ni umuntu kandi yakosa niba yarabedhyewe aziyambaze inzego zigenzura itangazamakuru. aho umwoti ucumba haba hari umuriro.jeanette yihangane erega yabaye umwamikazi mu kiyovu arica agakiza.

  17. Xxxxx

    February 12, 2019 at 06:49

    Erega nubundi EPR nayo igira amakosa abapasteur bagera mumaparoisse bahamara igihe gito bakabahindura none Jannette wagirango yaguze gakondo mukiyovu nkabariya bajye babajyana no mubyaro nabandi nabo base mumugi habeho impinduka byibura ubu nkubu umupasteur wavuye muri paroisse ya Giko kugezubu ntihabuze uhayobora hariyo umupasteur umenyerezwa umwuga gusa bene nkaba rero bamenyereye ifaranga ryumugi iyo babasubije ibyaro bahita biyambura umurimo wubushumba ahaaaa nagire ahindurwe kbs ararambiranye

  18. Xxxxx

    February 12, 2019 at 06:40

    Birakaze da
    Niba aruko bimeze hakwiye amasengesho Kandi ibi ntaho byatugeza Janette ubwo arahararutswe niko navuga

  19. Xxxxx

    February 12, 2019 at 06:37

    Birakaze da

  20. Suzi

    February 11, 2019 at 21:20

    Imana ibababarire rwose,nsengera muri ADEPR ariko uko mbibona uyu mushumba,ni umuntu wamwishyizemo ushaka ku musebya.ntakintu gifatika mumurega,Kandi ibi byari bikwiye gucyemukira mw’itorero mutiriwe musebya umushumba wanyu.

  21. Umukozi w'Imana

    February 11, 2019 at 18:19

    Umuntu watangarije abanyamakuru ibi bigambo ni umupagani ntazi Imana kuko Abera b’Imana siko turwana,kuko intwaro zacu si nk’iz’abantu akwiye kuva muby’iyobokamana kuko ntazi ibyanditswe byera icyo bivuga, ikindi kandi ni umuswa kuko yatanze amafaranga mu itangazamakuru barayarya kandi ntacyo bizahungabanya uyu mukozi w’Imana yewe n’itorero rikomeje urugendo,bivuze ngo wowe watangaje ibi wahombye inoti(iby’abapfu biribwa n’abapfumu)kandi nutihana uzatakaza n’ubugingo

  22. kidamage

    February 10, 2019 at 19:46

    yashyizeho Umuyobozi w’icyumba, ne Umugabo uririmba muri chorale Bethel. chorale yaramuhagaritse kuko yarongoye yarabanje gufata avance umukobwa atwite( kandi iyo chorale yiyita KO ari chorale ikijijwe yonyine). none nabi bamenye gutera inda, imikorogo, uduhoziyana Bose basa nk’abahinde. ariko mwaje tugakizwa tutabeshye Imana. Izatubaza byinshi

  23. manu

    February 10, 2019 at 19:28

    wowe witwa Marcel iyo uvuga ngo uwanditse inkuru ntazi uko paroisse iyobowe ushatse kuvuga iki? icyo nakubwira iyobowe nabi. naho iby’amakomisiyo ntacyo bivuze kuko ibyo byose biriho mu magambo naho mu bikorwa ntabikora. pasteur iyo icyemezo gifashwe kitari munyungu se arahaguruka ye n’ibyaha akabikora ariko akibonera amatunda. akorompa abantu Bose wagirango ni umu sorcière. ariko abakuru mwazabajije aho mafaranga y’igaraje ry’i Nyamirambo yajyaga. yumvikana n’abahakodeshaga bakavugako badakora amafaranga bakamira. reka mbabwire gukorana na Mukamana ni igihano gikomeye.

  24. gatare

    February 10, 2019 at 14:13

    pasteur Jeanette mu masengesho Ya paroisse aba kuwa gatatu(icyumba). yigeze yivugirako agomba gukora ibishoboka byose agakira kuko ni isezerano yahawe, yakwiba, yakora ibiki,…agité isezerano ryo gukira. ibyo yabivuze umunsi avuga KO se yishwe na sewabo amutemeye mu rutoki bapfa ibitoki,ibijumba n’amasambu. Jeanette niwe wabyivugiye ubwe Kandi arabyibuka. amaze ni gukira Da! ngayo amazo Za runda na Za nkoto, ngibyo ibibanza Za Gisozi bitagira ingano. ese koko umushahara Wa pasteur wagura ibintu.n’a biriya?Dore KO amazemo igihe gito mubupasteur.

    • Gggggggg

      February 11, 2019 at 09:33

      Ark nkawe Iyo uvuga gutyo,niyo waba utagira ubwenge wavugira mu masengesho Uri Pasteur ngo nzakira na kwiba, nakora iki? Kuvuga ngo afite ibibanza n’amazu, utekerezako umugabo we adakora kuburyo bagera kuri Iryo terambere ryose bafatanije!!!!! Muve mu matiku

  25. Marcel

    February 10, 2019 at 10:42

    Rwose uwatanze Iyi nkuru wese Ntabwo asobanukiwe nuko itorero cg paruwasi iyobowe. Ntakintu nakimwe yavuze kidafite commission igishizwe. Kdi commission turazitorera Ntabwo ari pasteur uzishyiraho. Udashoboye kubaza ikibazo muri commission ubwo si itiku no gusebanya. Turabyamaganye ntimudusenyere paruwasi. Arko Biranditswe ngo ntacyabuza ibisitaza kuza ariko ubizana azabona ishyano.

  26. nduwayo

    February 10, 2019 at 10:37

    Angélique umusaza Wo Ku Gisozi washyingiye abana KO nziko umuzi, abo bageni Pasteur ntiyabigishije, igihe cy’ubukwe bakaza Ku rusengero bagategereza pasteur KO aza kubasezeranya bagaheba. Ntibahamagaye umu Pasteur w’i Rutonde akaba ariwe uza kubasezeranya mu KIYOVU? abarimo kumushyigikira ibi se mwari mubizi. ubwo uwabaza Jeanette impamvu ataje gusezeranya yavuga iki? abakuru b’itorero se byo murabizi RA!???

  27. manzi

    February 10, 2019 at 10:14

    Nathan KO uvuga KO ukennye kuki pasteur akazi CG ikiraka yagihaye umuntu usengera Ste famille? muri EPR KIYOVU nta mukene uhari wari ukeneye ayo mafaranga. wenda abakristo BE Bose barakize Da! Ntimugakore amafuti kandi ngo muyashyigikire. ariko kiriya yakoze ni icyenewabo kuki yagahaye mwenewabo w’umugabo.

  28. karim André

    February 10, 2019 at 09:51

    Nathan ngo uri umuchriso Wo hasi harya??? Hahahaha!!!!! abo hasi ntubazi. Pasteur jeanette ni VIP sha!Agité icyo yaguciye ubwo

  29. theonee

    February 10, 2019 at 09:16

    umunyamakuru CG iki kinyamakuru panorama mukireke cyakoze akazi kacyo kandi umunyamakuru yavuze uko jeanette yamubwiye, yanze kumwitaba, yagaragaje na SMS yandikiwe na Pasteur, muragirango alors iki? yakoze akazi ke. Erega uwicaye nabi ababaza imbere ye!?

  30. carine

    February 10, 2019 at 09:10

    ntimugire umuntu n’umwe mwishyiramo, ngo ni runaka CG runaka nk’uko numva hari abatangiye kwijundika Sebera. ikibazo gishobora kuba kiri muri iyo nzu yo kurusengero. naho ibyo Sebera yanditse hazagire ubivuguruza.

  31. umukundwa

    February 10, 2019 at 08:53

    mwaramutse, jeanette yaje kutwigisha iwacu i Rubengera Ku cyumweru le 03/02/2019. yaratubwirije PE, ariko uko yabwirije mu rusengero n’uko yitwaye nyuma y’urusengero wabonaga ari abantu 2 banyuranye.

  32. MURAMUTSA Nathan

    February 10, 2019 at 08:49

    Hey.ngirango iyo nkuru yaba ibabaje aribyo.icyakora nkurikije amakuru mfite ntabwo rwose ayo makuru ariyo.icyambere ni uko kubijyanye no gusura aba christo Pasteur Mukamana Jeanette ntavangura kuko ndi mubantu bo hasi kandi batuye kure cyane ariko pasteur yaransuye ndetse rimwe narimwe iyo abonye umaze iminsi udaterana niyo atakugezeho ubona telefoni ihamagaye akamenya uko uhagaze.ikindi Pasteur Jeannette ntahwema gusura cg kohereza intumwa mumatorero y’ibanze murwego rwo kugera mungo z’abachristo bose bisobanuyeko ntavangura rihari kuko ahohose ahajya atabanje kumenyeshwa aho itorero ry’ibanze rizasengera.hanyuma kdi kubijyanye n’imikoreshereze y’umutungo mukubaka urusengero rwa cyuga ntekereza ko uwatangaje iyo nkuru atazi imikorere ya paroisse kuko ibikorwa nkabiriya bikorwa kdi bigakurikiranwa na commussion technic ndetse n’izondi commision harimo na ngenzuzi.hanyuma kdi kucyo numvise uyu munyamakuru yavuze ko Pst Jeannette atamwakiriye ngo amahe amakuru yise ay’imvaho(yakabaye ayita ayukuri) mucuhesha agaciro icyinyamakurucye panorama.twese turabizi umubyeyi ukuriwe aba agomba kwitararika murwego rwo kurinda umwana atwite cg se uruhinja cyane iyo rukiri ruto kugirango abone amashereka.ntekereza ko bitari bube byizi kwinjira muri urwo rugamba mubihe nk’ibyo.ikindi nibuka ni uko buri etape yakorwaga kurusengero batangarizaga abachristu imikoreshereze y’amafaranga yatanzwe kurusengero rwa cyuga hakoreshejwe projecteur.ntekereza ko byaba byiza wowe wanditse wegereye commussion zashyizweho zo gukurikirana ibyo bikorwa ikaguha amakuru yizewe.murakoze

  33. fraterne

    February 10, 2019 at 08:48

    pasteur Jeanette Félicitation, itorero riguhembe utumye FIBA iri star utumye rimenyekana naho ubundi ntiryari rizwi.

  34. matibori

    February 10, 2019 at 08:41

    ushaka kumenya pasteur jeanette azamubaze abakozi akoresha mu rugo, abaturanyi BE mu KIYOVU,abo biganye Kist, aba pasteur b’abagore bagenzi BE uko abishongoraho. Naho abamuzi Ku rusengero ntimumuzi, agomba kwishushanya nyine uretse KO ni kurusengero arazwi.abatabona amafuti ye ni impumyi.

  35. aimable

    February 10, 2019 at 08:17

    angélique ntushyigikire amafuti namwe mwese mushyigikira jeanettekuko ibyo abamo ntimubizi. iyo uvuga ngo Sebera ashaka imyanya Sebera ni umu pasteur kuburyo mwumva ashaka gusimbura Jeanette.

  36. karemera

    February 10, 2019 at 08:06

    uwanditse iyi nkuru aravuga ukuri, ubuse Umuzamu akaba n’umu platon Éphrem KO yagiye muri congé, pasteur ntiyamusimbuje mwene wabo w’umugabo w’umu catholique usengera Ste famille?! ese mu KIYOVU muri EPR habuze umu presbytérienne w’umukene ukeneye ayo mafaranga kandi agatanga amaturo n’icyacumi. abari gushyigikira jeanette ibi byo si icyenewabo?! iyo yaka amaturo, kuki adaha akazi abazayatanga ahubwo kagahabwa abasengera ahandi kuko ari bene wabo?!?

  37. aimable

    February 10, 2019 at 07:59

    angélique ujye wicecekera, ibyo mukiyovu ntzbyo uzi, iyo uvuga ngo Sebera arashaka ubuyobozi yize théologie kuburyo yaba Pasteur ngo asimbure jeanette? ikibazo mugishakire muba Pasteur bifuza kwibera mu munyenga Wo mu kiyovu

  38. Renatha

    February 10, 2019 at 07:53

    Turahasengera ntabyo tuzi .Uwahamagaye itangazamakuru ubwo niwe ufite ikibazo n’inyungu abifitemo .Abakiristu ntibahungabanywe n’iyi nkuru ntago paroisse iyoborwa na Pasteur gusa.Haba Inama y’abakuru kdi b’inyangamugayo ngirang niyo ifata imyanzuro.Iby’imitungo babimurikira abakristu muri rusange keretse ari nka auditeur uvuze ko byakoreshejwe nabi nawe yaba yarabikozeho ubushakashatsi buhagije.Aya Matiku ndayamaganye mu izina rya Yesu!

  39. Angelique

    February 10, 2019 at 05:12

    Ibiki BYOSE nibyazanywe na Sebera Edouard ushaka kuzana amacakubiri no gusskuranya abakritso ninda Nini mwitorero ahubwo yatinze kubibwira ibitangazamakuru nakazanye ntacyo bizaduhungabanyaho twamumenye Kare

  40. Angelique

    February 10, 2019 at 05:11

    Ibiki BYOSE nibyazanywe na Sebera Edouard ushaka kuzana amacakubiri no gusskuranya abakritso ninda Nini mwitorero ahubwo yatinze kubibwira ibitashobokera nakazanye ntacyo bizaduhungabanyaho twamumenye Kare

  41. Mimi

    February 9, 2019 at 17:21

    Mwiriwe, kubasomyi biyinkuru ntimuhe agaciro ibivugwa kuko ndabona ntakuri kurimo. Ese kuki umuntu atanga amakuru agahisha amazina ye? Niba avuga ukuri yakagombye kuvuga nuwariwe. Ikindi ko itorero rfifite abarirebera kd ntaho past ahurira namafranga kuki abo arenganya batageza ikibazo kunzego zimukuriye ngo bagikemure. Ahaaa satani arimo kubariganya..

  42. Charles

    February 9, 2019 at 15:14

    Ibi ni ugusebanya, nta kuri na guke kurimo. Ntacyo bimaze, mwabuze ibyo mwandika. Imana ibafashe murababaje.

    • Angelique

      February 10, 2019 at 05:19

      Ahubwo yashyushye mumutwe niba Kandi pastor adashaka kubitaba nuko nta shingiro bifite Sebera Edouard yagize inyota yubuyobozi ntiyabubona niko gushaka gusekuranya abantu gusa igihe cye nashake ikindi agikoresha Ave mumatiku

      • Eric

        February 13, 2019 at 22:05

        Iyi nkuru iragaragaza ko Pasteur Jeannette yagambaniwe nabamwe mw’itorero kubwa kamere zabo cg ibibazo byabo bwite. Ngewe nsengera muri EPR Kiyovu ariko birababaje kubona muri iki gihe tugezemo ahakabaye paroisse y’ikitegeterezo isobanutse nka Kiyovu ariho huzuye amatiku n’ubujiji kubo utabikekaho.Ni gute umuntu afata umwanya wo kwandika igitabo akanakora mu mutungo we kikanasohoka asebya itorero rye aho kugirango arisengere! Gusa Imana ihindure intekerezo zacu tuve mu mihango dusengere mu mwuka!

        • Yvon

          May 2, 2019 at 13:37

          hahahahahaaaaaa! injijuke zo mu kiyovu ziragaragaye pe! abantu mwakagombye kuba mugira abandi inama nimwe mwandagazanya gutya!
          Satani yabibye umugono, murimo murateshwaguzwa gusa, ko mwize mwese ko mwabonye Pst afite iyo myitwarire kuki mutamwegereye ngo mumugire inama ahindure imyitwarire.
          Yewe nsengera muri ZION ariko ndabagaye ndabagaye ndabagaye byongere ngo ndabagaye!!!!!!
          Ese ko njya mbona muri mu biterane ngo by’umuryango burya nibi muba mwagiye kwiga? Imanana ibagenderere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities