Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umutekano mu bihe by’Amatora wabaye ntamakemwa_CP Badege

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Theos Badege (Ifoto/Ububiko)

Polisi y’u Rwanda ivuga ko amatora uhereye ku byiciro byagiye biba bitandukanye kugeza ashojwe nta cyahungabanyije umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege avuga ko mu bihe by’aya matora nta cyaha cyagaragaye haba mu baturage ndetse no mu mutekano wo mu muhanda.

Yagize ati “uhereye igihe ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiraga taliki ya cumin a gatatu Kamena, abanyarwanda bakomeje kugaragaza kwitwara neza bubahiriza amategeko”.

Akomeza agira ati “Mu gutegura aya matora inzego z’umutekano zifatanyije n’inzego z’ibanze zibihawemo umurongo na komisiyo y’igihugu y’amatora bashyize hamwe bungurana ibitekerezo kugirango amatora azagende neza.

“Polisi y’u Rwanda yatanze umutekano mu bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida, yaherekeje ibikoresho byifashishijwe mu gihe cyo gutora. Ku munsi w’itora nyirizina, polisi yafashije mu kugeza ibikoresho kuri site y’itora ndetse iranabirinda ndetse yanacunze umutekano aho abanyarwanda batoreraga, ari nako inarinda abakozi ba komisiyo y’igihugu y’amatora. Yanatanze kandi umutekano  ku bishimiraga ibyavuye mu matora”.

Yanasobanuye ko imikoranire n’abaturage mu buryo by’ubukangurambaga na polisi y’u Rwanda nabo nabyo byagize uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’amatora.

Ati “Byabaye umuco ku banyarwanda gukurikiza no kubaha amategeko,bumva neza uburenganzira bwabo n’akamaro kabwo nk’ingingo y’ibanze mu kugira uruhare mu mutekano ndetse no kubikumira.”

Yavuze kandi ko na bike mu byagiye bigaragara byagiye bikurikiranwa ndetse bikanakemurwa ku bufatanye bwa komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye abaturarwanda muri rusange gukomeza kuba maso mu kugaragaza abakora ibinyuranye n’itegeko, bagatangira amakuru ku gihe kucyo baboye cyose cyahungabanya umutekano.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities