Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Jeremie Sinamenye wari ufunze guhera tariki ya 21 Nyakanga 2017, byari biteganyijwe ko aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa 1 Kanama 2017, ntiyigeze agera ku rukiko, ariko amakuru ahari ni uko uyu muyobozi yarekuwe by’agateganyo.
Sinamenye yatawe muri yombi akekwaho kubangamira ibikorwa by’abakandida biyamamarizaga mu karere ka Rubavu nk’uko Polisi y’igihugu yari yabitangaje.
Umunyamakuru w’Umuseke ukorera i Rubavu yagiye ku rukiko rwisumbuye rwa Rubavu aho Sinamenye Jeremie yari kuburanira ahasanga umwunganira mu rukiko gusa ariko iburanisha ntiryaba.
Uyu muyobozi w’akarere yari yafunganywe n’umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza.
Me Straton Nsengiyumva wunganira Jeremie Sinamenye yatubwiye ko Ubushinjacyaha bwonyine bwafashe icyemezo cyo kubafungura ariko bazakomeza kuburana bari hanze.
Panorama
