Mutuyemariya Christine, Umuyobozi wa ADEPR ushinzwe Imari n’Ubukungu ku rwego rw’igihugu, ubu ari mu maboko ya Polisi aho we n’abandi babiri bo mu biro bishinzwe imari bya ADEPR bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Theos Badege, yatangarije Ikinyamakuru Panorama ko hari abantu batatu bafunzwe. Agira ati “Hari batatu bafunzwe. Hari Eng. Sindayigaya Theophile; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’Imari. Bafungiye ibyo gucunga nabi umutungo.”
Amakuru agera kuri Panorama kandi, ni uko uyu muyobozi wo mu rwego rw’ikirenga rw’Itorero rya Pantekoti mu Rwanda, ADEPR, ari muramu wa Gasana Valens kuko umugore w’uyu ari murumuna wa Mutuyemariya Christine.
Amakuru akomeza guhwihwiswa tugicukumbura aravuga ko hari abandi bayobozi bo muri iri torero bashobora na bo kugezwa mu maboko y’ubutabera, ariko aya makuru Polisi y’igihugu ikaba itarayemeza.
Turacyakurikirana aya makuru.
Panorama
