Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR n’abandi bakozi 2 mu maboko ya Polisi

Mutuyemariya Christine, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari n'Ubukungu muri ADEPR. (Photo/Courtesy)

Mutuyemariya Christine, Umuyobozi wa ADEPR ushinzwe Imari n’Ubukungu ku rwego rw’igihugu, ubu ari mu maboko ya Polisi aho we n’abandi babiri bo mu biro bishinzwe imari bya ADEPR bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Theos Badege, yatangarije Ikinyamakuru Panorama ko hari abantu batatu bafunzwe. Agira ati “Hari batatu bafunzwe. Hari Eng. Sindayigaya Theophile; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’Imari. Bafungiye ibyo gucunga nabi umutungo.”

Amakuru agera kuri Panorama kandi, ni uko uyu muyobozi wo mu rwego rw’ikirenga rw’Itorero rya Pantekoti mu Rwanda, ADEPR, ari muramu wa Gasana Valens kuko umugore w’uyu ari murumuna wa Mutuyemariya Christine.

Amakuru akomeza guhwihwiswa tugicukumbura aravuga ko hari abandi bayobozi bo muri iri torero bashobora na bo kugezwa mu maboko y’ubutabera, ariko aya makuru Polisi y’igihugu ikaba itarayemeza.

Turacyakurikirana aya makuru.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities