Panorama
Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018, urubyiruko rw’abakorerabushake bakoze umuganda udasanzwe wo gusukura no gusana inzibutso za Jenoside ziri hirya no hino mu gihugu.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, abitabiriye uyu muganda basukuye bakanasana inzibutso esheshatu hirya no hino mu gihugu ndetse banatangira kubaka inzu esheshatu no gusana izigera ku 121 mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu bindi uru rubyiruko rwakoze mu mpera z’icyo cyumweru harimo kubaka ubwiherero 179, uturima tw’igikoni 184, kubaka no gusana imihanda ibirometero 67 ndetse banacukura imiyoboro y’amazi, hubatswe ibyumba by’amashuri bine banatera ibiti, bakora isuku n’isukura mu ngo z’abaturage.
Eric Bayisenge Twahirwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uru rubyiruko rugera ku bihumbi 250 yavuze ko uyu muganda uri mu rwego rwo kwitegura ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yagize ati “Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize twe, nk’urubyiruko twiyemeje kuzakora umuganda kabiri mu kwezi, dukora ibikorwa bitandukanye bifitiye abanyarwnda akamaro ndetse no gufasha leta muri gahunda zitandikanye z’iterambere. Ni muri urwo rwego kuri ubu twegereza ibihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, twiyemeje gusukura no gusana inzibutso za Jenoside hirya no hino mu gihugu, ariko tunafasha abarokotse mu buryo butandukanye”.
Bayisenge akomeza agira ati “Iki ni cyo gihe cyo kwiga no gusobanukirwa amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, bityo bikadutera gukomeza kubaka no gusigasira ibyagezweho”.
Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naftari Ahishakiye, yavuze ko ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake byigisha kandi bikanagaragaza ahazaza mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Yishimira uburyo ikibazo cy’inzibutso uru rubyiruko rumaze kukigira icyarwo.
Yagize ati “Mu myaka yashize, gusukura no gusana inzibutso za Jenoside byari byarahariwe leta n’abarokotse genoside bonyine. Ariko ubu byarahindtse, kandi byabaye byiza kuba urubyiruko rwarahagurutse mu kurinda izo nzibutso ku bushake bwabo. Biri mu bufatanye mu gukomeza guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Yakomeje avuga ko iyo urubyiruko rwagiye gusukura no gusana inzibutso bahigira amateka y’igihugu, bakabona ishusho nyayo y’ukuntu urubyiruko bagenzi babo bagize uruhare mu koreka igihugu, bikaba byabasigira isomo ry’uko bitazongera ukundi.
Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake ryashinzwe mu mwaka wa 2013 batageze ku banyamuryango 300, bari bagizwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza ndetse n’abayirangije. Bakaba bafite inzego z’ubuyobozi kuva ku rwego rw’igihugu kugera mu midugudu ubu bamaeze kugera ku bihumbi 250.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, ibikorwa uru rubyiruko rwari rumaze kugeza ku banyarwanda bifite agaciro kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 630.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwitabiriye igikorwa cyo gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi
