Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uwakoze igenzura ry’umutungo wa ADEPR yagobokeshejwe mu rubanza ruregwamo Rev. Tom Rwagasana na bagenzi be

Urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi bakuru muri ADEPR rumaze imyaka itanu (Ifoto/ighe.com 28/05/2021)

Raporo y’Umugenzuzi w’umutungo (Audit) itavugwaho rumwe mu rubanza rwa Rev. Sibomana Jean na bagenzi baregwamo gucunga nabi umutungo wa ADEPR, yatumye urukiko ruhamagaza Oditeri wayikoze kugira ngo ayisobanure.

Abaregwa ntibumvikana n’ubushinjacyaha ku mafaranga baregwa kandi Audit yakozwe ikwiye guteshwa agaciro kuko nta ruhare bayigizemo. Mu kirego harimo asaga miliyari eshanu ariko ngo iyo uteranyije ayo buri wese aregwa usanga arenga miliyari 16.

Urubanza rw’abari abayobozi ba ADEPR rwatangiye kuburanwa mu mizi ku itariki ya 22 Kamena 2021. Uru rubanza ruje rukurikira urwari rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagize abere ari abayobozi ba ADEPR bayobowe na Rev. Sibomana Jean na Rev. Rwagasana Tom, urubanza No RP/ECON 00013/2017/TGI/GSBO. Muri uru rubanza ubushinjacyaha bwatsinzwemo bwari bwaregeye amafaranga asaga miliyari imwe (1,162,817,972Frw), buvuga ko bashingiye ku iperereza bakoze.

Rev. Sibomana Jean wari Umuvugizi wa ADEPR yitabiriye urubanza (Ifoto/igihe.com)

Ubushinjacyaha bwajuririye Urukiko Rukuru mu rubanza No RP/ECON 00002/2019/HC/KIG, mu bujurire bugaragaza ko umutungo wa ADEPR wacunzwe nabi usaga miliyari eshanu (5,185,158,995Frw), bukavuga ko bushingira igenzura ry’umutungo (Audit) ryakozwe na BDO EA RWANDA LTD ihagarariwe na Habineza Emmanuel nk’uko bigaragara muri raporo yo ku wa 9/10/2020 yashyikirijwe RGB, ndetse bugashingira no ku iperereza bwikoreye ubwabwo.

Iri genzura ry’umutungo ryategetswe n’Urukiko rukuru mu cyemezo cyo ku itariki ya 3/10/2019 gisaba ko ubushinjacyaha bukoresha Audit kandi ababuranyi bose babigizemo uruhare. Ubushinjacyaha na bwo bwandikiye RGB busaba ko ikora igenzura ry’umutungo abaregwa na ADEPR iregera indishyi bahibereye.

Rev. Tom Rwagasana n’abo baregwa hamwe mu rubanza bamaganira kure igenzura ry’umutungo ryakozwe, bashingira ko bo batigeze babigiramo uruhare kandi byarategetswe n’Urukiko. Babwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwivuguruza mu birego butanga, kuko bwatanze ikirego gishya kinyuranye n’icyo batanze mu rukiko rwisumbuye.

Bavuga ko mu bujurire barimo kuburana urubanza rushya baregwamo miliyari esheshatu mu gihe mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo baregwaga miliyari imwe. Bakavuga ko kugeza ubu bashowe mu rundi rubanza nyamara birengagije urwajuririwe.

Rev. Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije wa ADEPR. Dosiye y’urubanza ifite impapuro zisaga ibihumbi 6 (ifoto/igihe.com)

Bavuga kandi ko urukiko rugombye kuzirikana icyamezo cyo ku wa 3/10/2019 gisaba ko hakorwa igenzura ry’umutungo ariko ababuranyi bose bakabigiramo uruhare, nyamara iryakozwe uruhande rwabo rutigeze rubazwa. Bagahera aho basaba ko iryo genzura ryateshwa agaciro, cyangwa bagahabwa uburenganzira hagakorwa iri genzura kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

Mu rubanza hamaze kwisobanura Rev. Sibomana Jean wari Umuvugizi, Rev. Rwagasana Thomas wari Umuvugizi wungirije, Past. Sebagabo Leonard wari Umunyamabanga Mukuru na Mutuyemariya Christine wari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubukungu. Aba bose bahakana iyo Audit kuko batigeze bayibazwaho, batumva aho ubushinjacyaha bubikura. Bavuga ko kuva bafunzwe batigeze bagaruka mu biro, nta n’uwigeze aza kubabaza ku byo barimo kuregwa.

Mutuyemariya Christine waburanye hifashishijwe ikoranabuhanga kuko ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aregwa asaga miliyari ebyiri (2.732.252.872 Frw, ndetse bukaba bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri n’icyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Ubushinjacyaha bwerekanye ko amafaranga yose yanyerejwe yasohowe mu buryo butatu burimo ayanditswe ku bakozi ba ADEPR batandukanye, akandikwa ku bandi bantu kandi mu by’ukuri ntacyo bakoreye itorero. Andi yanditswe mu mazina ye bwite ariko yose bigaragaza ko byakozwe binyuranyije n’amategeko agenga imicungire y’umutungo muri ADEPR. Ikindi bushingiraho ni uko nta kigaragaza ko ibyo baherewe ayo mafaranga byakiriwe mu bubiko bwa ADEPR.

Mu kwisobanura mu rubanza ku wa 30 Kamena 2021, yavuze ko atacunze umutuno nabi, ariko kandi atumva ukuntu abazwa amafaranga yacunze nabi, Sibomana na we akaba ariyo abazwa, ndetse na Rwagasana Thom na Sebagabo Leonard bakabazwa amafaranga amwe, kandi bagaragaza ibimenyetso by’icyo amafaranga yakoze.

Ubushinjacyaha busobanura ko amafaranga yose bumushinja bwerekanye ibimenyetso bushingiraho kandi kuba akeneye ko yasobanurirwa ibikubiye muri “audit” byaba atari byo ko ahubwo hatumizwa umuhanga wakoze ubugenzuzi kugira ngo asobanurire Urukiko ibibukubiyemo.

Iyi ngingo yo gusesengura Audit cyane cyane ku mibare y’amafaranga, yatumye Urukiko Rukuru rugobokesha mu rubanza uwakoze igenzura ry’umutungo kugira ngo na we azaze atange ibisobanuro, nk’uko byifujwe n’ubushinjacyaha.

Rev. Sibomana na Rev. Rwagasana bari abayobozi ba ADEPR n’abo bareganwa hamwe, bavuga ko ku itari ya 29/10/2020 bandikiye RGB bagaragaza ko hari ibyirengagijwe mu gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko kuri Audit yakorerwaga ADEPR. Kuri iyo tariki kandi bandikiye Ubugenzacyaha babusaba ko Audit ikorerwa ADEPR ikurikiza icyemezo cy’urukiko, ariko ngo byose byarirengagijwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko amafaranga yasohotse adafite inyandiko n’icyo yakoze. Abaregwa bavuze ko hari inama zakozwe zigaragazwa uko amafaranga yasohowe, banerekana ikimenyetso kigaragaza ko amafaranga yasohotse kandi yakoreshejwe. Bagaragaza kandi inyandiko yerekana ko hari kontara zibwe none bakaba baziregwa zaratwawe na Beninka Bertin avuga ko agiye kuzifotoza ariko ntizigaruke.

Urubanza ruzasubukurwa ku wa 21 Nyakanga 2021 mu rukiko Rukuru i Nyamirambo hakomeza kwisobanura Mutuyemariya Christine, yunganiwe na Me Muhisoni Stella Matutina.

Panorama

1 Comment

1 Comment

  1. Pingback: Auditor yemeye ko atakoreye igenzuramutungo abaregwa mu rubanza rwa ADEPR – Panorama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities