Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Visit Rwanda yageze muri Esipanye

Raoul Nshungu

U Rwanda n’ubuyobozi bw’ikipe ya Atletico Madrid yo mu gihugu cya Esipanye  bamaze gusinyana amasezerano binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda aho iyi kipe ifite ibikombe 11 bya Shampiyona yo muri iki gihugu.

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda,avuga ko mu rwego rwo kugaraga u Rwanda nk’ahantu hambere habereye ishoramari basanze indangagaciro z’iyi kipe zihura n’amahame u Rwanda rugenderaho.

Agira ati “Ubu bufatanye Atlético de Madrid buhamya neza intego y’u Rwanda yo kuba nk’igicumbi cya mbere ku isi mu ishoramari, ubukerarugendo, ndetse no guteza imbere siporo. Indangagaciro z’iyi kipe zo kwihagarara ho, ikinyabupfura  ndetse no kuba indashyikirwa bihura cyane n’ingamba u Rwanda n’urugendo rwo guhindura ibintu. Binyuze muri ubwo bufatanye, tugamije kwerekana u Rwanda nk’ahantu heza h’abashoramari ku isi, ndetse n’ibyiza ku bashoramari b’Abanyafurika.”

Óscar Mayo, Umuyobozi mukuru wa Atlético de Madrid ushinzwe Ibikorwa, yagaragaje Visiti Rwanda nk’Ingirakamaro. Agira ati “Uyu mufatanyabikorwa ni ingirakamaro mu ntego z’ikipe zo kwanguka ku rwego mpuzamahanga. Buri gihe dushakisha abafatanyabikorwa bafite akamaro ku isi kandi baba mu mupira,Visit Rwanda rero ni urugero rwiza.u Rwanda ni igihugu gifite Ubukungu buhamye nzi neza ko twembi tuzabyungukiramo.”

Mu mikino 5 isigaye ngo shampiyona ya Esipanye irangire ndetse no mu gikombe cy’isi cy’ama Club,Atletico Madrid y’abagabo izajya yambara amagambo “Visit Rwanda” imbere ku myenda y’imyitozo ndetse n’iyo bakoresha bishyushya mbere yo gutangira uyu mukino,

Guhera  umwaka w’imikino utaha izi kipe zombi kandi zizajya zambara Visit Rwanda inyuma ku myenda y’imikino ndetse iy’abagore izajya yambara no mu myitozo. Visit Rwanda igeze muri Esipanye nyuma yo gukorana na Arsenal mu Bwongereza, paris Saint Germain mu Bufaransa na Bayern munich yo mu Budage.

Ikipe ya Atletico Madrid yashinzwe mu 1903 kuri ubu ni ya gatatu muri Shampiyona ya Esipanye, u Rwanda akaba ari wo mufatanyabikorwa wa mbere uturuka muri Afurika iyi kipe igize.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities