Raoul Nshungu
U Rwanda n’ubuyobozi bw’ikipe ya Atletico Madrid yo mu gihugu cya Esipanye bamaze gusinyana amasezerano binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda aho iyi kipe ifite ibikombe 11 bya Shampiyona yo muri iki gihugu.
Jean-Guy Afrika, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda,avuga ko mu rwego rwo kugaraga u Rwanda nk’ahantu hambere habereye ishoramari basanze indangagaciro z’iyi kipe zihura n’amahame u Rwanda rugenderaho.
Agira ati “Ubu bufatanye Atlético de Madrid buhamya neza intego y’u Rwanda yo kuba nk’igicumbi cya mbere ku isi mu ishoramari, ubukerarugendo, ndetse no guteza imbere siporo. Indangagaciro z’iyi kipe zo kwihagarara ho, ikinyabupfura ndetse no kuba indashyikirwa bihura cyane n’ingamba u Rwanda n’urugendo rwo guhindura ibintu. Binyuze muri ubwo bufatanye, tugamije kwerekana u Rwanda nk’ahantu heza h’abashoramari ku isi, ndetse n’ibyiza ku bashoramari b’Abanyafurika.”
Óscar Mayo, Umuyobozi mukuru wa Atlético de Madrid ushinzwe Ibikorwa, yagaragaje Visiti Rwanda nk’Ingirakamaro. Agira ati “Uyu mufatanyabikorwa ni ingirakamaro mu ntego z’ikipe zo kwanguka ku rwego mpuzamahanga. Buri gihe dushakisha abafatanyabikorwa bafite akamaro ku isi kandi baba mu mupira,Visit Rwanda rero ni urugero rwiza.u Rwanda ni igihugu gifite Ubukungu buhamye nzi neza ko twembi tuzabyungukiramo.”
Mu mikino 5 isigaye ngo shampiyona ya Esipanye irangire ndetse no mu gikombe cy’isi cy’ama Club,Atletico Madrid y’abagabo izajya yambara amagambo “Visit Rwanda” imbere ku myenda y’imyitozo ndetse n’iyo bakoresha bishyushya mbere yo gutangira uyu mukino,
Guhera umwaka w’imikino utaha izi kipe zombi kandi zizajya zambara Visit Rwanda inyuma ku myenda y’imikino ndetse iy’abagore izajya yambara no mu myitozo. Visit Rwanda igeze muri Esipanye nyuma yo gukorana na Arsenal mu Bwongereza, paris Saint Germain mu Bufaransa na Bayern munich yo mu Budage.
Ikipe ya Atletico Madrid yashinzwe mu 1903 kuri ubu ni ya gatatu muri Shampiyona ya Esipanye, u Rwanda akaba ari wo mufatanyabikorwa wa mbere uturuka muri Afurika iyi kipe igize.
