Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

2019: Amafaranga ya Leta agera hafi kuri miliyari 9 yarasesaguwe

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Obadiah Biraro, ubwo yageza raporo y'imikoreshereze y'umutungo wa Leta 2018-2019 (Ifoto/Inteko)

Amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri Miliyari 9 yarasesaguwe, ibi bikaba byaratumye yiyongeraho hafi kimwe cya kabiri cy’ayasesaguwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018, kuko yo yageraga hafi kuri miliyari 6.

Raporo Umugenzuzi Mukuru w’Imari yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020, igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019, amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 9 (miliyari 8.6) yacunzwe nabi n’inzego za Leta zitandukanye.

Muri rusange ugereranyije n’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018, amafaranga yasesaguwe muri 2018-2019 yiyongereye ku kigero cya 181 ku ijana mu nzego 49. Ayasohotse nta burenganzira yiyongera ku kigero cya 147 ku ijana mu nzego 17.  Na ho ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yiyongera ku kigero cya 202 ku ijana mu nzego 5.

Yose uyateranyije, yavuye kuri Miliyari hafi esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (5.6b) mu 2018 agera kuri Miliyari hafi icyenda (8.6b) mu 2019, bivuze ko yose hamwe yiyongereye ku kigero cya 51 ku ijana.

Nk’uko tubikesha RBA, imbere y’Abasenateri 25 n’Abadepite 78 bitabiriye iyi nteko rusange bambaye udupfukamunwa ndetse bicaye bahanye intera ya metero, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagaragaje ko uyu mwaka ibigo byagenzuwe byagabanutse biva kuri 86.6 ku ijana umwaka ushize bigera kuri 80 ku ijana by’ibigenerwa ingengo y’imari ya Leta. Ibi ngo byatewe n’icyorezo cya COVID-19, icyakora ngo igikorwa cyo kugenzura kirakomeje.

Muri iyi raporo basanze mu 2019 amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 8 na miliyoni 600 yarasesaguwe mu gihe mu 2018 miliyari 5.6 z’amafaranga y’u Rwanda arizo zasesaguwe.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yifashishije ingero za bimwe mu bigo byagaragayeho iyi mikorere yo gusesagura nka WASAC yabonye raporo y’agahomamunwa ‘Disclaimer Opinion’, Obadiah Biraro avuga ko intandaro y’ibi byose ahanini ari imicungire mibi.

Iyi raporo igaragaza ko WASAC ishobora guhomba hafi miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ajyanye n’ibikoresho bishaje bidakoreshwa ndetse n’ibyibwe bitagarujwe.

Hari kandi igihombo gituruka ku mazi atunganwa na WASAC ariko ntagurishwe aya ngo yari kugurishwa miliyari hafi esheshatu ku giciro gito, cyangwa miliyari 15 ku giciro cyo hejuru.

Abasenateri n’Abadepite banenze ibigo byagarayeho imikorere mibi banatanga ibitekerezo ku cyakorwa ngo ibi bihinduke.

Ibigo bya Leta bikora ubucuruzi byagenzuwe birimo RSSB, WASAC, BDF, SGF na RPC Ltd, ibigo binini 10, uturere 28 n’Umujyi wa Kigali, minisiteri 11 n’izindi nzego bwite za Leta 19, Imishinga 69, n’ibitaro by’uturere 26.

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko habaye ukwiyongera kw’ibirarane by’amafaranga ya Pansiyo Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)kigenera abageze mu zabukuru.

Mu 2017, ibi birarane byari miliyari 14 na miliyoni 700 z’Amafaranga y’u Rwanda, ariko byageze ku itariki 30 z’ukwezi kwa Gatandatu muri 2018 ibi birarane bimaze kuba miliyari 17 n’ibihumbi 900 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Abagize inteko ishinga amategeko bakurikirana raporo y’imikoreshereze y’umutungo w’igihugu bagezwaho n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro (Ifoto/Inteko ishinga amategeko)

Bimwe mu bigo binini bifite ikibazo mu miyoborere

Nk’uko tubikesha igihe.com, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko ari ikibazo kuba ibigo binini n’ibikora ubucuruzi ari byo bifite ibibazo byinshi by’imicungire y’imari ya Leta.

Yagize ati “Ibi bibazo bikwiriye kwitabwaho kuko bishobora kudindiza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu y’Iterambere.”

Yavuze ko ikibazo gikomeye mu ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, ari imiyoborere n’imicungire ya bimwe mu bigo, bidashyira mu bikorwa inama bigirwa cyangwa ngo bikosore amakosa yagaragajwe ubushize.

Biraro yavuze ko hari n’ibigo begera bashaka gukora igenzura, aho kumva ibyo bibwirwa bigashaka gutegeka umugenzuzi w’imari uko abigenzura.

Ati “Hari uburwayi bwateye ko ibigo bikomeye byakabaye bitanga urugero ahubwo bishaka ko igenzura rikorwa mu buryo babishaka. Barashaka kuduha amabwiriza yabo kandi twe tugendera ku mabwiriza mpuzamahanga. Hakwiriye gukorwa n’igenzura ry’imyitwarire. Ni imico mibi muzareba uko mwakumira.”

Biraro kandi yavuze ko mu kugabanya icyuho cy’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta, hakwiriye imikoranire ya hafi hagati y’inzego za Leta n’ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), abashinzwe imari mu bigo bya Leta bagahugurwa kugira ngo babe abanyamwuga.

Nyuma yo kugezwaho n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’Umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30/06/2019, Abagize Inteko Ishinga Amategeko batanze ibitekerezo kuri iyo raporo, banabaza ibibazo bitandukanye, ariko banenga n’ibigo byakoresheje nabi umutungo wa Leta birimo WASAC, n’ibindi.

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko ibigo bikomeje kugaragaraho imicungire mibi y’umutungo wa Leta, byajya bifatirwa ingamba zidasanzwe mu gihe bije kwaka indi ngengo y’imari.

Ku bijyanye n’igipimo cyo gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’ubugenzuzi, cyagabanutseho 5 ku ijana, kuko zashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 44 ku ijana ugereranyije na 49 byariho mu mwaka wa 2017-2018.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities