Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abapolisi b’u Rwanda 143 basimbuwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo (Amafoto)

Ku cyumweru tariki ya 7 Ugushingo 2021, habayeho gusimburana kw’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo.

Itsinda ry’abapolisi 143 bayobowe na SSP Gaston Nsanzimana nibo bagarutse bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, aho bari bamaze umwaka.

Bakigera ku kibuga cy’indege i Kanombe bakurikije ingamba zose zashyizweho zo kwirinda Koronavirusi.

Ababasimbuye bagize irindi tsinda ry’abapolisi bahagurutse i Kigali mu gitondo cyo ku cyumweru, bo bayobowe na SSP Marie Grace Uwimana berekeza muri Sudani y’Epfo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

CP George Rumanzi wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi mu kwakira aba bapolisi, yabashimiye ubunyamwuga bagaragaje mu kuzuza inshingano zabo baba abambasaderi beza b’igihugu.

CP Rumanzi yagize ati “Dutewe ishema no kuba mutahukanye imidari y’ishimwe. Ni ikimenyetso cyerekana ko mwitwaye neza, mugasohoza inshingano mwatumwe n’Igihugu ndetse n’iz’umuryango w’abibumbye.”

SSP Gaston Nsanzimana, mu izina ry’umuyobozi w’itsinda ryari risohoje ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, yishimiye inama n’ubufasha bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kuko aribyo byabafashije kunoza  inshingano zo kubungabunga amahoro.

Ati “Gukurikiza impanuro twahawe mu gihe cyo kugenda ndetse n’inama twagiriwe turiyo nibyo byadufashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro no kwita ku bagizweho ingaruka n’intambara hagamijwe kubagarurira icyizere cy’ubuzima.”

SSP Nsanzimana yavuze ko usibye ibikorwa byo kubungabunga amahoro bakoze, banagize n’uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage ndetse no kubasobanurira uruhare rw’umuturage mu mutekano urambye.

Buri mwaka, u Rwanda rwohereza amatsinda y’abapolisi abiri (2) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Isinda rya mbere ni irigizwe n’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore, rikorera ubutumwa mu murwa mukuru Juba. Irindi tsinda rigizwe n’abapolisi 240 rikorera ubutumwa ahitwa Malakal mu Ntara ya Upper Nile.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ibitekerezo

By Patrice NSENGIYUMVA Rwanda’s agricultural transformation has long been cited as one of the country’s most powerful development success stories. From sweet potatoes in...

Basketball

Panorama Sports The Basketball Africa League (BAL) today announced that tickets for the league’s milestone fifth season’s Nile Conference (May 17 – May 25,...

Amakuru

The Government of Rwanda and the United Nations (UN) will celebrate the 60th anniversary of the country’s membership in the UN under the theme,...

Amakuru

Kigali/Geneva, Wednesday, 21 September 2022. The Parliament of Rwanda will host the 145th Assembly of the Inter-Parliamentary Union (IPU) and its related meetings in Kigali...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities