Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Mukantabana Crescence yahawe igihembo mpuzamahanga ku bikorwa byo kurwanya itabi

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, na Minisiteri y’Ubuzima bashyikirije Umunyarwandakazi Mukantabana Crescence, igihembo mpuzamahanga yahawe kubera ibikorwa bitandukanye yakoze bigamije kugaragaza ububi bw’itabi. 

Mukantabana Crescence, ni impirimbanyi y’uburenganzira bw’Umugore. Ibikorwa yahembewe yabikoze abinyujije mu muryango utari uwa Leta ayobora witwa Reseau de Developpement des Femmes Pauvres (RDFP), akaba yarakoze ubukangurambaga n’ubuvugizi ku bijyanye n’uko imisoro n’ibiciro by’itabi byakwiyongera mu rwego rwo kurwanya ububi bw’itabi.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, Mukantabana yagize ati «Iki gihembo cyanshimishije cyane, sinabasha kubisobanura. Byanyeretse ko ibyo nkora Isi yose ibibona, dore ko burya guharanira imibereho myiza y’abaturage cyane cyane iy’umugore mbifitemo uburambe.»

Akomeza avuga ko Igihembo cyamushyizemo izindi mbaraga zo gushishikazwa no gukomeza gutanga uruhare rwe mu mibereho myiza y’abaturage no gukomeza ubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), RBC, OMS n’abandi bafatanyabikorwa yibanda ku bakene, cyane cyane abagore n’urubyiruko.

Mukantabana asaba abafite imiryango itari iya Leta gukora ibikorwa byabo babishyizeho umutima, bikaba mu maraso, kandi bakibanda mu gukorera abaturage, bamenya neza ibibazo bafite, bagakora ubuvugizi bushingiye ku bimenyetso kandi bagaha abaturage amahugurwa n’amakuru bigamije kubahindurira imyumvire, bakarushaho kugira imibereho myiza.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ni we washikirije iki gihembo Mukantabana Crescence mu mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros. Iki gihembo cyatanzwe mu kwezi kwa Gicurasi ariko kubera ibikorwa byo kurwanya COVID-19, ntiyabonye uko agihabwa.

OMS ivuga ko ibikorwa bya Mukantabana yakoze mu kurwanya ikoreshwa ry’itabi mu Rwanda byatanze umusaruro ufatika.

Umuyobozi uhagarariye OMS mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, avuga ko itabi ryica abasaga miliyoni 7 buri mwaka, uruhare rw’imiryango itari iya leta n’abikorera rukaba rukenewe mu rugamba kurwanya ikoreshwa ry’itabi.

Mukantabana Crescence ni Umugore waharaniye iterambere ry’umugore kuva mu 1986. Ni impirimbanyi y’uburenganzira bw’umugore, uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo, kongerera ubushobozi umugore akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Yashinze kandi ayobora umuryango utari uwa Leta witwa Réseau de Développement des Femmes Pauvres (RDFP).

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities