Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, harimo n’abafite ubumuga barashishikarizwa kugana ibigo bitanga inama ku buzima bw’imyororoke kandi bagakoresha ikoranabuhanga neza, birinda ibiyobyabwenge.
Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere, bwateguwe n’ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga -NUDOR n’abafatanyabikorwa, hagamije gusobanurira urubyiruko ubuzima bw’imyororokere no kudaheza abafite ubumuga.
Bamwe mu rubyiruko twaganiriye bavuga ko akeshi kuba batwara inda zitateguwe ari uko hari bamwe baba badosobanukiwe neza ubuzima bw’imyorokere abandi bagashukwa.
Uwikeza Marie Chantal, ati “Nkanjye mfite ubumuga, nakuze mbwirwa ko umuntu ubufite ntacyo abaricyo n’abandi bana bampunga, no kuba ntasobanukiwe ubuzima bw’imyorokere byangize ingaruka. Naje gushukwa n’umusore duturanye antera inda, ngize ngo ndabivuga banyumvisha ko ahubwo ngize amahirwe, ntari kuzabona umugabo. Sinabonaga aho nigira iby’ubuzima bw’imyorokere, kuko nahezwaga mu nzu. Ubu nishimira ko ntagihezwa muri gahunda z’urubyiruko bagenzi banjye, amahugurwa nk’aya mbasha kuyabona. Nsobanukiwe uburyo nakwibarira ntiriwe njya mu kuboneza urubyaro…”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desire, yavuze ko ubu bukangurambaga bufasha urubyiruko kurushaho gusobanukirwa neza ubuzima bw’imyororokere, bakamenya uburyo bagomba kwirinda.
Agira ati “Nk’ubu umwaka ushize hano twari dufite abana benshi batwaye inda zitateganyijwe abandi bagata amashuri bakishora mu busambanyi, ariko kubera ubukangurambaga nk’ubu ndetse n’inyigisho bahabwa mu mashuri, urubyiruko rwacu rugenda rwumva ingaruka zo kwishora mu mibonano mpuzabitsina itateganyijwe ndetse no mu biyobyabwenge.”
Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi n’itumanaho, mu ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga -NUDOR, Uzarazi Evode, atangaza ko kugeza ubu abafite ubumuga n’urubyiruko bakigorwa no kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere.
Agira ati “Turashaka ko urubyiruko rumenya serivisi rwemerewe, rukamenya imyitwarire rugahinduka, kuko kenshi usanga umuntu watwaye inda atateganyije, kujya mu biyobwabwenge, guta ishuri, bitetwa n’uko nta makuru afite cyangwa yagendeye mu kigare.”

Akomeza agira ati “Twifuza urubyiruko rufite icyerekezo, rureba ejo hazaza, rukumva ko rwabigizemo uruhare. Imwe mu nzira ni uko bahabwa amakuru ku buzima bw’imyororokere kandi bakagendera mu nzira nziza nk’uko igihugu kibibashishikariza.
Ikindi ni uko abafite ubumuga na bo bagerwaho n’ihohoterwa kubera kudasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere, akenshi bo bikabakomerera. Nk’iyo afite ubumuga bukomatanyije, ntabasha kumenya uwamuhohoteye. Iyo atabonye umuryango mugari umuherekeza, ntazamenya naho ashobora kujya kwaka za serivisi zishobora guhagarika ingaruka za rya hohoterwa harimo na SIDA. Niyo mpamvu hari gushyirwamo imbaraga kugira ngo abafite ubumuga barindwe ihohoterwa banasobanurirwa ubuzima bw’imyororokere.”
Umukozi wa Minisiteri y’urubyruko n’umuco ushinzwe ubuzima bw’imyororoke, Mutabazi Phineas, avuga ko kutagira amakuru ku bana b’abakobwa hari ubwo bahura n’ibishuko, bakaba batwara inda imburagihe.
Yagize ati “Ikigaragara ni uko abana b’abakobwa baba badafite amakuru afatika ku buzima bw’imyororoke bakaba batabasha kuvuga “Oya”, baba batazi n’igihe baba barimo ku kwezi k’umugore. Uramutse uzi ukwezi k’umugore, wabasha kemenya uko wifata, ariko yaba adafite amakuru, mugenzi wawe w’umuhungu araza akamushuka, akaba yamutera inda.

Icyuho kigihari ni uko akenshi hari urubyiruko ruba rudashaka kumenya amakuru y’imyororoke, n’amakuru bafite bakumva badashaka kuyakurikiza, ngo babashe kwirinda. Imiryango n’ababyeyi baba bakwiye gufata umwanya bakaganiriza abana babo ku buzima bw’imyorokere.”
Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango -MIGEPROF, igaragaza ko abana bari munsi y’imyaka 18 barenga ibihumbi 23 batewe inda, mu mwaka wa 2021, imibare ikaba igenda izamuka akenshi bitewe no kudasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































