Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ingamba zo guhangana n’inda ziterwa abangavu

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye byugarije ubuzima n’iterambere ry’urubyiruko, agaragaza ko buri mwaka abana b’abakobwa barenga ibihumbi 23 batwita imburagihe, bingana n’abagera kuri 60 buri munsi.

Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Kamena 2026 mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryahuje abasaga 2.000 barimo urubyiruko, ababyeyi, abayobozi mu nzego za Leta, abafatanyabikorwa n’imiryango itandukanye, baganira ku buryo bwo gukumira no kurwanya inda ziterwa abangavu.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagaragaje uburemere bw’iki kibazo, agira ati: “Iyo umwana w’umukobwa atewe inda, ibyo ubwabyo ni icyaha. Ni uguhekura igihugu ariko biba bifite ibindi byabibanjirije ndetse byashoboraga gukumirwa bitaravamo ko umwana aterwa inda. Umukoro wo kurandura iki kibi ni uwacu twese.”

Dr. Nsanzimana yasobanuye ko abangavu babyara batarageza ku myaka 19 ari bo bafite ibyago byinshi byo guhura n’ingaruka zikomeye z’ubuzima, zirimo gupfa babyara, kubyara abana batagejeje igihe no kubyara abana bashobora kugwingira.

Ati: “Kwa muganga ni bo dufite bagira ibyago byinshi byo gupfa babyara. Abo bana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 19 ni bo bari ku mwanya wa mbere wo gupfa babyara kuko umubiri wabo uba utarakura ngo witegure gutwita. Bimwe mu bice bigize aho umwana akurira n’aho avukira biba bitaritegura bikwiriye.”

Yakomeje agaragaza ko kimwe cya gatatu cy’abana bavuka batagejeje igihe ndetse n’abagwingira usanga bakomoka ku bangavu babyaye bakiri bato. Ati: “Ikibazo ntabwo kigarukira ha handi wowe watwise cyangwa wowe wateye inda, kiba uruhererekane ry’umuryango n’igihugu.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko impamvu nyamukuru zituma inda ziterwa abangavu ziyongera zirimo kuva mu ishuri, kubura amakuru y’ukuri ku buzima bw’imyororokere, inshuti mbi, ubukene ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagaragaje ko ubushakashatsi bwa DHS 2025 bwerekana ko abakobwa batarangije amashuri abanza bafite ibyago byo kubyara bikubye inshuro eshanu ugereranyije n’abarangije amashuri yisumbuye, ashimangira ati: “Kwiga rero no kwigisha ni urukingo ruturinda gutwita ku bana b’abangavu imburagihe.”

Ku bijyanye n’amakuru ayobya urubyiruko, yagize ati: “Hari amabwire n’ibintu biri mu muco byo kubeshya, binakorwa n’ababa bagamije kubashora muri byo bagamije kubaha amakuru atari yo. Kutamenya no kugira abajyanama babi.”

Byongeye kandi yanibukije urubyiruko kwitondera amahitamo rukora, cyane cyane mu gihe ruhura n’abarushora mu bikorwa bibi, agira ati: “Buriya nta muntu ushobora kunyagirwa atagiye mu mvura. Watwara inda se utagiye mu busambanyi? Kandi uko ubujyamo igihe kirekire ni ko gutwara inda biza. Umuntu ukubwira ngo aguhe telefoni hanyuma agusigire telefoni ubuzima bwawe burangirire muri cya kiraro, inyungu irimo ni iyihe? Ntayo.. Ni imibare mibi, ni amahitamo mabi.”

Umuyobozi wa Isange One Stop Center, Shafiga Murebwayire, yavuze ko inda nyinshi ziterwa abangavu zituruka ku cyaha cyo gusambanya abana, anagaragaza ko hari imbogamizi zirimo kubura ibimenyetso, guhishira abakekwaho ibyaha no gutinda gutanga amakuru, bigatuma ubutabera butagerwaho uko bikwiye.

Mu gushaka ibisubizo birambye, Dr. Nsanzimana yavuze ko icy’ingenzi ari ugutuma nta mwana w’umukobwa uva mu ishuri atararangije nibura amashuri yisumbuye. Ati: “Iki cyonyine, kigira umusaruro wo kugabanya hafi 70% byo kugabanya inda ziterwa abangavu.” Yongeyeho ko kongera serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, gutanga amakuru y’ukuri no kugira uruhare rw’ababyeyi n’abarezi bizafasha kugabanya iki kibazo, asaba urubyiruko kurangwa n’imyitwarire myiza no kwirinda ibikorwa byabakururira ingaruka ku buzima n’ahazaza habo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities