Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Gatsibo: Gushinganisha Amatungo Ntibyitabirwa Na Benshi

Richard Gasana uyobora Gatsibo. Ifoto: Kigali Today

Ubuyobozi bwa Gatsibo butangaza ko bibabaje kuba aborozi bashinganisha amatungo yabo bakiri mbarwa kandi bazi neza ko indwara zijya ziyibasira. Muri ko, hari ubukangurambaga bwo gusaba aborozii kwishinganisha bwiswe ‘Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi’ ariko butitabirwa cyane.

Si i Gatsibo honyine bukorwa kuko n’ahandi burahari kandi bumaze igihe n’ubwo, nk’uko Richard Gasana abivuga, bwitabirwa na bake.

Kuva bwatangira mu myaka itandatu ishize, muri Gatsibo bwitabiriwe na 40% by’abahororera, ikintu gishyira mu kaga ubuzima bw’amatungo bikazamura n’urwego rw’igihombo aborozi bashobora kugira baramutse bapfushije ayo boroye.

Kigali Today ivuga ko imibare Ikesha inzego zibishinzwe yerekana ko muri Gatsibo hororerwa inka 70,000 ariko inka 1,492 ari zo zishingiwe, ingurube zishingiwe ni 79 naho inkoko ni 400 gusa.

Célestin Rwihimba wororera mu Murenge wa Gitoki, avuga ko bimwe mu bintu byatumaga abantu batorora kijyambere ari uko kwita ku nka zitanga umukamo bisaba amikoro kandi zikagira ibyago byo kurwara zigapfa vuba kurusha inka ko ari iza Kinyarwanda.

Ati: “Kenshi na kenshi zarapfaga, zikarwaragurika, abantu bagacika intege zo kuzorora kuko byabaga bigoye cyane. Aka gace kacu kahoze ari Umutara kabamo uburondwe bwinshi ari nabwo butera inka indwara nyinshi.”

Rwihimba avuga ko aho ubwishingizi bwa Tekana hari aborozi babuyobotse nyuma yo kumva akamaro kabwo.

Atanga urugero rw’uko nubwo yapfushije inka eshatu, yishyuwe kuko yazishinganishije.

Asanga abagerageza kwitabira gushinganisha amatungo bishimira ko bashumbushwa iyo  bahuye n’igihombo batewe n’ibiza cyangwa indwara.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Richard Gasana avuga ko hari ibyiza bigaragara mu byiciro by’aborozi bishimira ko bagize ubwenge bagashinganisha amatungo n’ibihingwa byabo.

Gusa avuga ko urugero rwabo rutarazamuka bishimishije.

Ati: “Biracyari hasi, ariko muri buri cyiciro hari abatangiye kubyumva, kandi turi kuganira n’ibigo by’ubwishingizi kugira ngo ibyo abantu batinya mu bwishingizi birimo  izo nzitizi bikurweho kandi bizatuma n’umubare uzamuka.”

Kutitabira gahunda ya ‘Tekana urishingiwe muhinzi mworozi’ biri no mu abahinzi b’i Gatsibo kuko imibare y’Akarere ka Gatsibo igaragaza ko abashinganisha ibigori n’ibishyimbo bakiri bake.

Abafite umubare wisumbuye ni abahinzi b’umuceri kuko hashinganyishijwe uteye kuri hegitari 1,200 mu gihe abashinganishije ibigori babikoze kuri hegitari 167, ibishyimbo bikajya kuri hegitari 14.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities