Komisiyo y’amatora muri Tanzania yemeza ko ibarura ry’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite riherutse kuba kugeza ubu ryerekana ko Samia Suluhu Hassan ari we watsinze ayo matora ku ijanisha rya 97.66%.
Gutsinda kwe kwigaragazaga kuko nta muntu mu bakomeye muri Politiki ya Tanzania bari bahanganye.
Amajwi miliyoni 31,9 niyo kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 01, Ugushyingo, 2025 niyo yari yabaruwe.
Abantu miliyoni 37,6 nibo bayandikishije kuri lisiti y’itora kandi Suluhu azaba agiye kuyobora manda y’imyaka itanu ikurikira iyo arangije yasimbuyeho Magufuli wapfuye amaze amezi ane gusa ayitangiye.
Ibinyamakuru mpuzamahanga biri mu bya mbere byemejwe ko Samia Suluhu Hassan ari we wayatsinze, gusa interineti yo muri iki gihugu yo imaze iminsi yarakuweho.
Ubwo amatora yabaga, abaturage bashyigikiye amashyaka atavuga rumwe na Leta barigaragambije, bavuga ko ataboneye kuko hari abayahejwemo
Tindu Lissu uyobora CHADEMA ishyaka rimaze igihe kinini rihangana na CCM iri ku butegetsi mu myaka irenga 60 niwe wari buhangane bikomeye na Suluhu iyo aza kwemererwa kwiyamamaza.












































































































































































