Kuri Hotel Saint-André Kabgayi ahari hakoraniye abana baje gukina bari kumwe n’ababyeyi babo, abantu bagiye kubona babona Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda ibasesekayeho. Babanje kugira ubwoba ariko baza kubona ko izaniye abana impano za Noheli.
Mu babyeyi bari aho, hari bamwe babanje kwihisha bibwira ko wenda Polisi izanywe no kubandikira amande kuko baparitse nabi, abandi batangira kwibaza uko bagiye kwisobanura…
Nyuma abapolisi babahumurije, barabaririmbira bababwira ko bazaniye abana impano bakunda nka bumwe mu buryo bwo kubereka ko bifatanyije mu byishimo by’iminsi mikuru.
Abapolisi baboneyeho kubwira ababyeyi ko gukurikiza gahunda ya Turindane Tugereyo amahoro ari ingenzi cyane cyane mu gihe cy’iminsi mikuru.
Ubutumwa bwayo bwagiraga buti: “Turasaba abana kurangwa n’ikinyabupfura, kwiga neza bagatsinda, kubaha ababarera, kuko abana aribo bazavamo abapolisi b’ejo hazaza. Ababyeyi barasabwa kwirinda kunywa bagasinda kuko bibangamira gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro, kuko uretse kunywa bagatwara basinze, birenze kuba amakosa ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko”.
Ababyeyi bashimiye Polisi y’Igihugu yaje kubaha impano za Noheli banashimira ubutumwa bagenewe kuko bugaragaza impungenge uru rwego rufitiye Abanyarwanda hagamijwe kubarinda ibibi by’impanuka.
Umwe mu babyeyi yabwiye Kigali Today ati: “Abana bacu bishimiye izi mpano. Polisi ntishinzwe gufata no gukurikirana abanyabyaha gusa, ahubwo nk’ubu iba yatwigishije uko twita ku bana, n’uko twiyitaho muri iyi minsi mikuru.”
Umuyobozi wa Hotel Saint-André Kabgayi Padiri Niyonagira Prosper yashimiye Polisi y’Igihugu ku bufatanye igaragariza abikorera, kuko kubona baza kwishimana n’abana ubundi bitari bisanzwe.
Ibyabaye i Kabgayi bizakomereza n’ahandi mu gihugu kandi kuri uyu wa Kane nabwo Polisi yasanze abagenzi muri bisi ibaha impano.













































































































































































