Jackson Kwizera
Intara y’Iburengerazuba irangwa n’imisozi miremire kandi ihanamye, ku buryo iyo imvura iguye amazi amanuka ari menshi, rimwe na rimwe agateza inkangu, hanyuma aho anyuze akangiza ibikorwa remezo n’imitungo, ndetse hari n’aho atera imyuzure ihitana abantu. Ni muri urwo rwego hatangijwe umushinga ugamije gukumira no kugabanya ibyo byago.
Uyu mushinga wo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe watangijwe ku mugaragaro ku wa Gatatu, tariki 18 Gashyantare 2026. Watangirijwe mu Karere ka Karongi, ari na ho uzakorera ku ikubitiro, kimwe n’Akarere ka Rusizi.
Uzashyirwa mu bikorwa ku ngengo y’imari ya Miliyoni 9 z’Amadolari ya Amerika (asaga Miliyari 13 Frw), ukazibanda ku gusana ibyogogo n’inkombe z’imigezi byangiritse, kongera amashyamba no gusana ayangiritse, hagamijwe kubaka ubudahangarwa bw’ubutaka no kugabanya ubukana bw’imyuzure n’inkangu.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB) ku bufatanye n’uturere uzakoramo, uterwa inkunga na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB).
Umuyobozi Mukuru wa RWB, Eng. Nyirishema Richard, yatangaje ko uyu mushinga ari igisubizo kirambye ku bibazo by’imyuzure n’inkangu bikunze kugaragara muri iyi Ntara, bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu.
Yagize ati: “Ni igisubizo rusange ku gihugu, ariko by’umwihariko ku Ntara y’Iburengerazuba ikunze kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu. Twahisemo ahakenewe ibikorwa byihutirwa nko muri Rusizi i Bugarama no muri santere ya Bweyeye, aho imyuzure yagiye yangiza ibikorwa remezo.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa remezo nka Kivu Belt Water Supply System bisaba ishoramari rinini, bityo bidakwiye kwangizwa n’ibiza byashoboraga gukumirwa. Yagaragaje ko ibyo bazageraho muri uyu mushinga bizafasha no kuwagura mu tundi turere dukunze kwibasirwa n’ibiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard, yavuze ko uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu gukumira ibiza, cyane cyane binyuze mu gutera ibiti ku misozi itarimo amashyamba cyangwa imirwanyasuri, bityo amazi akagabanywa ubukana mbere yo kugera mu migezi.
Mu Karere ka Karongi, ahitwa Gitwa mu Murenge wa Rubengera, haherutse gucika inkangu nini yasenye imyaka n’ubutaka, bituma imiryango 40 yimurwa. Si ubwa mbere aka karere gahura n’ibi byago, kuko no muri Gicurasi 2018 abantu 18 bahitanywe n’inkangu yacitse mu Murenge wa Rwankuba.
Nanone muri Gicurasi 2023, Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru zibasiwe n’ibiza bikomeye byatewe n’imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa, bihitana abantu barenga 120.
Uyu mushinga witezweho kugabanya ubukana bw’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kurinda ubuzima bw’abaturage n’ibikorwa by’iterambere.











































































































































































